Rutsiro: Meya atangaza ko ubuhinzi n’ubworozi bidahagaze neza

Mu gihe Manda y’imyaka 5 igana ku musozo umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge avuga ko atishimiye aho ubuhinzi buhagaze.

Avuga ko ubwo yatorerwaga kuyobora aka Karere mu mwaka wa 2011 yumvaga ko ubuhinzi buzaza ku isonga mbere y’ibindi bitewe n’uko ari byo yigiye muri Kaminuza ndetse akabihera ku kuba yari anashinzwe ubuhinzi mu karere igihe kirekire akumva ko gutera imbere bizoroha.

Meya yemeza ko ubuhinzi butagenze neza nk'uko yabyifuzaga
Meya yemeza ko ubuhinzi butagenze neza nk’uko yabyifuzaga

Byukusenge atangaza ko atungurwa no kubona ubuhinzi ari bwo bukiri inyuma akurikije ibindi bikorwa byagezweho mu gihe cy’imyaka 5 amaze ayobora Akarere.

Aganira na Kigali Today mu magambo ye yagize ati" Manda irarangiye ni byo hari ibyo twagezeho byiza ariko nk’umuntu wize ubuhinzi n’ubworozi sinishimiye uko ubuhinzi buhagaze kuko numvaga Akarere kagiye kuba ak’ubuhinzi kakaba intangarugero ariko manda irangiye bukiri inyuma ugereranyije n’ibindi twakoze"

Meya asobanura impamvu ubuhinzi bwamukomye mu nkokora.

Umuyobozi w’Akarere yishimira ko hakozwe byinshi mu buhinzi aho hahujwe ubutaka ndetse hakarwanywa indwara zari zaribasiye imyaka nka cyumya mu bigori ndetse na kirabiranya mu rutoki hakiyongera ho gukangurira abaturage guhinga ibihingwa ngengabukungu brimo icyayi n’ikawa ariko ngo aho yifuzaga kubugeza siho buri.

Impamvu aheraho avuga ko ubuhinzi bwamutengushye ni uko ngo hifuzwaga guca amaterase y’indinganire kubera ko Akarere ari ak’imisozi mu rwego rwo kurinda ubutaka gutwarwa n’isuri ngo ariko kubera ingano y’Akarere n’ubuhaname bwa hamwe ibyifuzwaga ntibyagezweho.

Izindi mpamvu zirimo kuba abaturage bamwe baragirwaga inama yo guhinga kijyambere ugasanga bamwe barabyumva abandi ngo ntibabihe agaciro kabyo.

Avuga kuri iyi mbogamizi yagize ati"Abahinzi bamwe babaye imbogamizi ikomeye kuko ntibyumvikana ukuntu umuturanyi wawe yeza igitoki cy’ibiro 200, 250 ariko wowe ugasanga uracyeza igitoki cy’ibiro 15 ibyo ni ibigaragaza ko uba utahaye agaciro iyo gahunda yo guhinga kijyambere kuko icyo yakoresheje nawe wagikoresha ukabona umusaruro nk’uwe.

Ugasanga umwe yejeje ibirayi apakije ikamyo amatoni nka 5 ugasanga uwo baturanye nta na toni 1 yejeje kandi imirima ingana ibyo rero bitwereka ko abaturage na bo batagiye bumva politiki y’ubuhinzi bwa kijyambere"

Indi mbogamizi ikomeye yagaragaye nk’uko umuyobozi w’Akarere akomeza abitangaza ngo ni imbuto y’ibinyomoro yarwaye kugeza mu mwaka wa 2016 hakaba nta muti uraboneka ku buryo cyatanga umusaruro nk’uwo cyatangaga mu myaka 6 cyangwa 7 ishize.

Abajijwe niba atari uburangare bw’abashinzwe ubuhinzi yagize ati" Ntabwo ari abashinzwe ubuhinzi kuko bakora akazi kabo n’abatagakoze nk’uko bikwiye bagirwa inama ahubwo ni abaturage bamwe batumva ibyo babwirwa ariko buhoro buhoro bizakunda babyumve"

Ubuhinzi bwaramutengushye ariko hari ibyo yishimira byagezweho

Mu byo umuyobozi w’Akarere yishimira byagezweho ni nk’aho ibikorwa Remezo byiyongereye aho hubatswe hotel ya mbere mu karere n’ubwo itaruzura, hakwirakwijwe amashanyarazi ku kigero cya 18% kivuye kuri 1.3% muri 2011.

Hubatswe kandi amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 yariyongereye,buri murenge ufite koperative Umurenge Sacco hakiyongeraho gutanga amzi meza ku baturage babarirwa ku kigero cya 70% .

Ibindi byagezweho ni nk’aho mu muco no mu butabera aho hubatswe urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere ruri mu murenge wa Gihango ndetse hasanwe n’izindi nzibutso zisaga 11 ziri muri Rutsiro ndetse hanarangizwa imanza z’inkiko Gacaca aho mu zisaga 1000 zari zihari ubu hasigaye 200.

Muri gahunda ya Girinka hatanzwe inka zisaga ibihumbi 4 zisanga izasagaga ibihumbi 2 muri 2011 .

Mu bijyanye n’imiyoborere hashyizweho umunsi wo ku wa kabiri wo kwakira ibibazo ku rwego rw’Akarere ndetse n’umunsi wo ku wa kane ku murenge bityo ngo ibibazo by’abaturage bimwe byagiye bibonerwa ibisubizo bitagiye mu manza ari byinshi.

N’ubwo Meya aterura ko aziyamamariza indi manda atanga inama ku muntu wese uzakomeza kuyobora Rutsiro

Byukusenge Gaspard urangije manda y’imyaka 5 ntiyerura ko aziyamamaza ku yindi manda ariko hari inama agira umuntu wese uzagira amahirwe yo kuyobora Rutsiro.

Atanga inama yagize ati"Ubundi ikintu cya mbere ibikorwa byatangiye iyo ubikomereje ho biroroha kuyobora ndumva hamaze kuza ibikorwaremezo bitandukanye n’umuhanda uraje hari aho tugereje undi nawe azaze akomerezeho agendeye ku byo asanze bizoroha kugeza ku iterambere abaturage".

Benshi barimo n’umuyobozi w’Akarere bakunze kuvuga ko iterambere rigoranye kwihuta kubera imihahiranire n’utundi turere kubera imihanda mibi ndetse ngo n’abatangiye gutera imbere barimuka bakajya ahari imihanda ishobora kuborohereza mu mikorere yabo.

Cyokora umuhanda wa kaburimbo watumaga ngo iterambere ritihuta imirimo yo kuwukora yamaze gutangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uzongere wiyamamaze urangize ibyo watangiye.

Kaganga yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka