U Rwanda mu isura y’ubuhahirane aho kumenyekana kuri Jenoside gusa

U Rwanda rugenda rurushaho kumenyekana neza mu mahanga binyuze mu bucuruzi mpuzamahanga, bitandukanye na mu myaka ishize aho rwari ruzwi gusa kubera amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Francois Kanimba, Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda yabwiye Kigali Today ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byohereza ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda z’i Burayi “industrial raw materials”.

Yagize ati “Turi mu ba mbere bohereza ku masoko y’i Burayi ibikoresho by’ibanze byinshi bikoreshwa mu nganda”.

Ubusuwisi ni bwo bugura umwinshi mu musaruro w'ikawa y'u Rwanda.
Ubusuwisi ni bwo bugura umwinshi mu musaruro w’ikawa y’u Rwanda.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko muri 2014 u Rwanda rwinjije miliyoni magana 5 na 99 n’ibihumbi 760 (599.76 ) z’Amadorari aturutse mu musaruro woherezwa mu mahanga, mu gihe rwinjije miliyoni magana 2 na 75 n’ibihumbi 280 (275.75) z’Amadorari mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2015.

Icyegeranyo cyakozwe hagamijwe kureba uko ubucuruzi bw’u Rwanda buhagaze kigaragaza ko umusaruro u Rwanda rwoherezwa mu Burayi wazamutse ku kigero cya 41% mu mwaka 2014 ugereranije n’umwaka wa 2013, aho wari 35%.

Pierre Munyura, Uhagarariye abacuruzi bo mu Rwanda batunganya bakanohereza ikawa mu mahanga (CEPAR) agita ati “Umugabane w’Uburayi usanzwe ugura umusaruro wacu kuva cyera, ahubwo turashaka uburyo twakwinjira no ku yandi masoko mashya nko mu Buyapani, Koreya y’Epfo ndetse n’ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati (Asiya).”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) gitangaza ko umusaruro w’u Rwanda woherezwa ku masoko y’I Burayi ukubye incuro ebyiri umusaruro woherezwa ku masoko yo mu bihugu bigize Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba ungana 21%.

Umusaruro w’u Rwanda woherezwa ku masoko yo mu Karere ugizwe ahanini n’ibirayi byera mu gice cy’ibirunga( Musanze), ibinyampeke, amata, inyama, amagi, n’ibindi.

Congo-Kinshasa ni yo ya mbere mu Karere u Rwanda ruherereyemo igura umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi w’u Rwanda, aho bishyuye miliyoni 106 z’amadorari bihwanye 20% muri 2013 na miliyoni 84 z’amadorari (14%) mu mwaka wakurikiyeho wa 2014.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gitangaza ko muri 2014, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 16.000 z’ikawa rukinjiza miliyoni 60 z’amadorari.

Ubusuwisi bugura 30% by’umusruro w’ikawa y’u Rwanda, kimwe n’Amerika y’Epfo n’iya Ruguru byombi bigura 30% by’umusaruro w’ikawa y’u Rwanda.

Ikindi gihugu kigura ikawa y’u Rwanda nyinshi ni u Ububiligi bugura 17%, bugakurikirwa n’ Ubwongereza bugura 6%.

Pakistani ni igihugu cya mbere kigura icyayi cy’u Rwanda aho bagura 60% by’umusaruro w’icyayi, kigakurikirwa n’Ubwongereza (UK) bugura 18%. Misiri na Sudani y’Epfo, byombi bigura 8%.

Umusaruro w’indabo (Horticulture), woherezwa mu mahanga ngo uracyari mucyeya, ariko Uburayi bwagaragaje ko bushaka kujya bugura indabo zo mu Rwanda. Mu minsi iri imbere, Ubuholandi na bwo ngo buzaba ari isoko ryagutse ry’indabo zera mu Rwanda, ahanini zoherezwa mu mahanga n’abantu bikorera ku giti cyabo.

Simon Ethang’atta, umujyanama wa sosiyete “Floramats”, yohereza indabo z’u Rwanda mu mahanga yabwiye Kigali Today ko bateganya kohereza indabo miliyoni 2 (2.000.000 flowers), zikazagurwa na Kompanyi yitwa “Flora Holland” yo mu Buholandi.

“Floramats” yamaze gutera indabo ku buso hegitari 5 mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, gusa ngo imbogamizi bagihura na yo ni ukubura ingemwe z’indabo nk’uko bitangazwa na Ethang’atta.

Muri 2015, Burcin Isler, uhagarariye Kompanyi y’indege ya Turukiya “Turkish Airlines” mu Rwanda yabwiye Kigali Today ko muri Turukiya bakenera cyane imbuto zera mu bihugu bishyuha (tropical fruits) ari na ko u Rwanda ruherereyemo.

Izi mbuto zo mu Rwanda zera mu kirere gishyuha na zo ngo zirakenewe cyane muri Turukiya.
Izi mbuto zo mu Rwanda zera mu kirere gishyuha na zo ngo zirakenewe cyane muri Turukiya.

Aziya ni yo ya mbere igura amabuye y’agaciro y’u Rwanda. Muri 2014, u Rwanda rwohereje mu mahanga Coltan, Cassiterite na Wolfram rwinjirizano agera kuri muliyoni 203.32 z’Amadorari.

Hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kamena 2015, u Rwanda rwinjije miliyoni 64. 24 z’Amadorari ahwanye na ¼ by’ayo rwinjije muri 2014.

Frabrice Kayihura, uhagarariye Kompanyi y’Amabuye y’Agaciro yitwa “Mineral Supply Africa”, yabwiye Kigali Today ko Ubushinwa ari cyo gihugu cya mbere mu kugura amabuye y’agaciro y’u Rwanda.

Ubushinwa ni bwo bugura ahanini Coltan na gasegereti by’u Rwanda, bigakomereza muri Maleziya na Thailande. Ubushinwa kandi ninabwo buyoboye isoko rya Wolframu, bugakurikirwa n’Ubuyapani.

Kayihura akomeza avuga ko kuri ubu, ubuharirane bw’u Rwanda n’Amerika muri rusange butameze neza cyane kuko bugeze kuri 4% by’ibyoherezwa mu mahanga. Mu minsi ya vuba, ibyo u Rwanda rwohereza mu Burasirazuba bwo hagati (Middle East) ngo bizaba biruta kure ibyo rwohereza muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu Urwanda turi guterimbere! pee

EMMY yanditse ku itariki ya: 8-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka