Umugore yarahukanye umugabo yararika insina za baramu be

Gakwenzire Noël utuye mu murenge wa Cyabakamyi yagiye mu rutoki yararika insina za baramu be abaziza ko umugore we yabahukaniyeho.

Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yabanje gutema insina 400 mu rutoki rwa muramu we Zimurinda Laurence arangije ajya mu rundi rutoki rwa muramu we witwa Uwiziyimana Goretti naho ahatema insina 200 kuri uyu wa 14 Ukuboza 2015.

Zimwe mu nsina zatemwe
Zimwe mu nsina zatemwe

Masabo Pascal umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Cyabakamyi yemeje ko ubu bugizi bwa nabi bwabayeho uwo mugabo agatemagura insina.

Aganira na Kigali Today uyu muyobozi yatangaje ko Gakwenzire Noel hari hashize iminsi mike nabwo ahuye n’umwe muri abo baramu be witwa Zimurinda akamwambura isuka ashaka kuyimutemesha ariko uwo mugambi mubi ntashobore kuwusohoza.

Yagize ati “Ni umugabo wari umaze iminsi afitanye amakimbirane n’umugore we ku buryo yabonye bikomeye akahukana”.

Uku kwararika insina za baramu be azitemaguye ngo yabitewe n’uko umugore we ari ho yari yarahukaniye amuhunga.

Yagize ati “Mu mwanya wo kubura uko yakwihimura ku mugore we cyangwa kuri baramu be yafashe urutoki rwabo ararutemagura”.

Masabo Pascal yakomeje atangaza ko nyuma y’aho uwo mugabo akoze iryo bara yahise nawe atabwa muri yombi kugira ngo atagira ikindi gikorwa kibi akora.

Usibye kuba Gakwenzire yisobanura ko mu byamuteye gutema urutoki rwa baramu be ari umujinya, umuyobozi w’Umurenge yanatangaje ko akeka ko haba harimo n’ubusinzi bw’inzoga z’inkorano zitemewe cyangwa ibindi biyobyabwenge.

Yagize ati” Ntabwo waba uri muzima utafashe ku biyobyabwenge ngo utinyuke gutema urutoki rwa baramu bawe bitewe n’uko umugore yahukanye”.

Uyu muyoboizi yaburiye abantu kwirinda ibikorwa nk’ibi abasaba ko mu gihe habonetse ikibazo cyose bakwisunga ubuyobozi bukabakemurira ikibazo ariko hatabayeho kwihorera.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyanza CIP Athanase Ruganintwari nawe yemeje ko uyu mugabo bamutaye muri yombi ariko asobanura ko ikibazo cye kizakemukira mu bunzi bitewe n’imimerere y’iki cyaha ndetse n’agaciro k’ibyo yangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uwiyishe Ntaririrwa Kandi Nyamwangakumva Ntiyanze No Kubona

Tuganishuri yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize

ndumva kujyana ikibazo mubunzi bidahgije.pe

kagina yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

iyo ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka.nihagenzurwe imvano y’ubwo bugome hafatwe ibyemezo amazi atararenga inkombe. hirya y’aho ntimukagire abo murwana mu rwondo ngo amakuru ntiyatanzwe ku gihe.

Matabaro Mussa yanditse ku itariki ya: 30-12-2015  →  Musubize

uyumugabo agira umujinya wumurandura nzuzi, kandi niwo utera gukora ibyaha nkabiriya byubuswa ubundi byagakozwe nabana nabo batagira ikinyabupfura. insina zabaye igitambo kuko iyo abona uwomugorewe cyangwa umwe muri baramube, yarikubatema nkuko yabikoreye insina zabo. Ibyo rero bikwiye kubera isomo abashinjacyaha bakamushyikiriza ubutabera agakatirwa nkuwacuze umugambi wo gutema umuntu bikamupfubana kuko ibimenyetso birigaraza cyane nawe yabyivugiye ngo yabitewe numujinya.

Jp yanditse ku itariki ya: 17-12-2015  →  Musubize

hhhh,ikibazo kizakemurwa n’abunzi? Hanyuma ubwo umunsi azatema umuntu muzavuga ko amakuru atatanzwe ku gihe?!

citoyen yanditse ku itariki ya: 17-12-2015  →  Musubize

ndumva icyemezo bafashe cyo kubijyana mu bunzi kidahagije uwo muntu yakwiye gukurikiranwa kuko niba yarashatse gukubita isuka muramuwe bigapfuba akajya mu rutoki rwambere agatema insina hanyuma akajya mu rwakabiri mu minsi itandukanye,biragaragara ko ari ibintu yakoze yagambiriye.nyamara bahora bigisha gukumira ikibazo mbere yuko kiba nagaruka akaza aho gutema insina agatema abantu nibwo bazamenya uburemere bwa gahunda y’uwo mugabo

kamagaju yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka