Ngo bamwe bamenye ko kuboneza urubyaro bibateza imbere

Abatuye mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi bamenye ko kuboneza urubyaro ari ryo banga ryo gutera imbere.

Mu kiganiro aba baturage bagiranye na Depite Gatabazi Jean Marie Vianny ubwo yarari mu karere ka Gicumbi tariki ya 29/11/2015 batangaza ko basobanukiwe neza n’akamoro ko kuboneza urubyaro by’akarusho bakamenya ko ari bwo buryo bwo kugera ku iterambere haba mu rugo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Abaturage bari bitbiriye ibiganiro biyemeje kuboneza urubyaro
Abaturage bari bitbiriye ibiganiro biyemeje kuboneza urubyaro

Ndabiramiye Innocent avuga ko bari basanzwe bazi akamaro ko kuboneza urubyaro ko bifasha umuryango kubyara abana bake bashoboye kurera ariko ko basanze n’umuryango udafite abana benshi utera imbere kurenza umuryango ufite abana benshi.

Ku muryango ufite abana 2 cyangwa 3 ubasha kubabonera ibyo kurya ndetse ukabasha no kubarihira amafaranga y’ishuri.

Gusa ikiyongereyeho ni uko bamenye ko iyo umuntu afite bana bake akabarera akabasha no kubona ibyo abazigamira ndetse bikabagirira kamaro.

Ati “ Izi nyigisho zidufashije kumva ko abana bacu batazabyara umubare w’abana nkabo twabyaye, kuko nibabyara bake bazabasha kubarera neza no kubateganyiriza uko baziga mashuri yabo.”

Depite Gatabazi Jean Marie Vianny yagaragarije abaturage imbogamizi ziba mu kubyara abana benshi aho yagarutse ku mugore ko atabasha kubona umwanya wo kubakorera ibikorwa bibinjiririza amafaranga ahubwo ahugira mu mirimo y’urugo gusa no kurera babana.

aha uyu muturage yarari gutanga ubuhamya bw'uko yaboneje urubyaro
aha uyu muturage yarari gutanga ubuhamya bw’uko yaboneje urubyaro

Ku ruhande rw’umugabo yasobanuye ko umugabo adashobora gukorera urugo wenyine ngo rutere imbere ahubwo hagomba kubaho ubufatanye hagati y’abashakanye bombi.

Abana benshi kandi baba umutwaro ku gihugu kuko usanga iyo ababyeyi babo byabananiye kubarera bamwe bahinduka inzererezi igihugu kigatangira ingamba zo kubarera kuko ababyeyi babo byabananiye.

Ati “ Kuba tubaganiriza kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ni ukugirango tubafashe neza kumva akamaro kabyo ndetse nk’imiryango mutangire mubishyire mu bikorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

It was very good to share this topic with Miyove citizens , Thanks Kigali To Day

Gatabazi JMV yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka