Amafaranga aho gukemura ibibazo atera ubuharike

Abagabo bo mu murenge wa Bugeshi barahamagarirwa kureka umuco wo guharika abo bashakanye kubera amafaranga ava mu musaruro w’ibirayi.

Mu kiganiro umuyobozi w ‘Akarere ka Rubavu yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Bugeshi tariki ya 29 Ugushyingo 2015 yasabye abagabo kureka umuco wo guharika abo bashakanye kubera gushukwa n’amafaranga ava mu buhinzi bw’ibirayi bakayakoresha mu bikorwa by’iterambere.

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi baganirizwa guca ubuharike
Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi baganirizwa guca ubuharike

Iki kiganiro cyatanzwe gikurikira ingero z’abagabo bajya mu kabari bagatahana abagore kandi mu rugo bahasize abandi. Ku mugoroba tariki ya 28 Ugushyingo 2015 umugabo wo mu kagari ka Nsherima mu mudugudu wa Murangara mu murenge wa Bugeshi yacyuye umugore amujyana mu rugo rusanzwemo uwobashakanye biteza umutekano mucye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi Mvano Etienne avuga ko uyu muco uterwa n’abagabo abagore bawuhagurukiye.

Agira ati “Abaturage barabizi ko ubuharike butemewe ariko hari ababikora, cyakora amahirwe tugira abagore bamaze kumenya uburenganzira bwabo kuko umugore wacyuwe bamwisohorera mu nzu.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CSP Mutezintare Bertin avuga ko umuco w’ubuharicye uhungabanya umutekano mu muryango, avuga ko umurenge wa Bugeshi ushimirwa ibikorwa byiza nko gukumira abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu bagomba no gukumira ibyahungabanya umutekano mu ngo zabo.

Akavuga ko kuba hari ibibazo bikiboneka mu ngo biterwa n’uko abaturage batitabira umugoroba w’ababyeyi kuko amakimbirane yo mu muryango ariho akemurirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka