Rusizi: Abanyarwanda 72 batahutse bava muri Congo
Abanyarwanda 72 batashye mu Rwanda kuri uyu wa 1/12/2015 bahungutse muri Congo, bakaba bakiriwe mu nkambi ya Nyagatare iherereye mu Karere ka Rusizi.
Aba Banyarwanda bavuga ko nyuma y’imyaka 21 bari bamaze basiragira mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bigiriye inama yo kugaruka mu gihugu cyabo kuko nta cyiza bigeze bageraho mu gihe cyose bamaze, usibye guhangayikishwa n’ibibazo by’inzara n’intambara zidashira.
Maniraguha Theogene ati “Nkatwe b’abaturage twagendererwaga na FDLR mu rusisiro aho dutuye bakatubwira ngo twihangane igihe nikigera bazadusubiza imuhira none dutashye nta na kimwe ducyuye n’imyaka yose tumaze mu mashyamba.”
Zimwe mu mpamvu aba Banyarwanda bavuga zababuzaga gutahuka ni ukubura amakuru ahagije ku gihugu cyabo kuko nyuma yo guhunga, ngo bahoraga bahura n’amakuru y’ibihuha abaca intege. Ayo makuru yababwiraga ko abatahutse bahohoterwa ndetse bamwe ngo bakicwa urubozo.
Uwitwa Rose Nyirabakongomani ati “Batubwiraga ko nitugera mu Rwanda bazatwica; tugahora mu gihirahiro ariko nasanze ari ibihuha, mpitamo gutaha.”
Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatare, Haguma Ildephonse, yavuze ko izi mpunzi zakirwa zigafashishwa ibibatunga, nyuma y’iminsi 2 bakoherezwa aho bakomoka ari na ho bakomeza gufashirizwa na minisiteri ifite impunzi mu nshingano.
Muri aba 72 batahutse, harimo abagore 20, abagabo 4 n’abana 48. Icyo bahurizaho ni ugukangurira bagenzi babo gutahuka bakima amatwi ababaca intege bababuza gutaha.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo batashe bagize igitekerezo cyiza turabakiriye batahe mu rwababyaye nabandi barebereho b
Nabandi nibatahuke bave mu mashyamba iwacu mu Rwanda ni amahoro.
karibu karibu mu rwababyaye, ariko se ko hataha abagore n’abana ba se barihe?
karibu karibu mu rwababyaye, ariko se ko hataha abagore n’abana ba se barihe?
Murakaza neza murwababyaye, ubundi se mwari mwarabujijwe niki gutaha
Murakaza neza murwababyaye, ubundi se mwari mwarabujijwe niki gutaha