Yakubitiwe mu kabari ahita yitaba Imana

Umusore witwa Haruna Kubwimana wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro yakubitiwe mu kabari aza kwitaba Imana.

Urupfu rw’uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko rwamneyekanye ku wa 30 Ugushyingo 2015 aho ngo mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo yagiye kunywera mu kabari k’uwitwa Tuyisenge Damien karimo umugore we ngo Haruna aza gushyamirana n’abakiriya yahasanze baramukubita bimuviramo gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Christophe Mudaheranwa, na we yemeza ko muri ako kabari ka Tuyisenge habaye gushyamirana kwa Haruna na bagenzi be nyuma biturutse ngo ku kuba yarasohoka agasitara ku bakiriya bagahita bamukubita.

Agira ati "Uwo musore yasanze abantu banywa mu kabari yishyujwe na nyiri’akabari ibihumbi bibiri yari amurimo yanga kuyishyura asohotse asitara ku bandi bakiriya bahita bamufata bitewe n’uko n’ubundi ngo yari asanzwe azwi ho amahane baramusunika ashatse kwitabara babiri bamuviraho inda imwe baramukubita yitaba Imana."

Abamukubise barimo uwitwa Habinshuti ndetse na Elias Buregeya. Kuri ubu bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe umugore wacuruzaga muri ako kabari we yahise aburirwa irengero kuko yatorotse akaba agishakishwa.

Umurambo wa Kubwimana wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo abaganga bemeze neza icyamwishe, bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa none ku wa 01 ukuboza 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka