Abayobozi b’ibanze baranengwa kurangarana ibibazo by’abaturage

Mu gihe hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Karere ka Nyaruguru,abaturage banenze abayobozi b’inzego z’ibanze kuba barangarana ibibazo byabo nkana.

Uku kwezi kwasojwe kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2015, gusorezwa mu Murenge wa Munini.

Minisitiri Fazil yasabye abaturage kujya batora abayobozi beza
Minisitiri Fazil yasabye abaturage kujya batora abayobozi beza

Abaturage bavuga ko hari igihe abayobozi b’inzego z’ibanze bashyikirizwa ibibazo bagahora babwira abaturage ko bazabikurikirana, ariko ngo ntihagire igikorwa.

Uwizeyimana Triphine yabwiye Kigali Today ati "Nagiye kwaka icyangombwa gisimbura indangamuntu, Gitifu w’Akagari ambwira ko muzanira umwirondoro nakuye mu mudugudu, ndawujyana.

Arangije ambwira ko amakuru akubiye muri uwo mwirondoro atayemera, ko ngomba kuzana amakarita ya Mituweri kandi nayo barayibanye n’indangamuntu. Kuva icyo gihe hashize nk’amezi atanu kugeza n’ubu icyo cyangombwa yarakinyimye”.

Abayobozi b'inzego z'ibanze banengwa kudakemura ibibazo by'abaturage nkana
Abayobozi b’inzego z’ibanze banengwa kudakemura ibibazo by’abaturage nkana

Mukarage Joachim nawe agira ati:”Hari igihe umuyobozi umushyira ikibazo, akirebera hirya, akakubwira ngo genda uzaze ejo, uzaze ejo, bityoooo kugeza ntacyo agufashije, twe tukabifata nk’akarengane”.

Aba baturage bavuga ko kubwabo ukwezi kw’imiyoborere kwajya kuba inshuro nyinshi, kuburyo ngo abayobozi bo ku nzego zo hejuru bajya babegera bakabasha kubakemurira ibibazo byananiranye.

Abaturage bavuga ko ibibazo byabo bikemuka ari uko haje abayobozi bakuru
Abaturage bavuga ko ibibazo byabo bikemuka ari uko haje abayobozi bakuru

Minisitiri w’umutekano Sheik Musa Fazil Harerimana wari wifatanyije n’aba baturage mu gusoza ukwezi kw’imiyoborere, yabwiye abaturage ko n’ubwo abayobozi babarenganya bakanga kubakemurira ibibazo nkana, ngo abaturage nabo ubwabo bakwiye kugira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi babona ko ari beza, maze ngo abababereye babi bakirinda kongera kubaha ubuyobozi kuko abaturage ari bo babutanga.

Yagize ati "Ntabwo ubuyobozi bwaba bwiza budafite abaturage beza, nta n’ubwo abaturage baba beza, bataratoye abayobozi beza.

Nk’iyi midugudu tubona idakora, idakemura ibibazo, ubu wabona ejobundi baziyamamaza mukonera mukabatora! Iyo mutoye umuyobozi mubi namwe muba muri babi”.

Muri uku kwezi kw’imiyoborere mu karere hakiriwe ibibazo bisaga 200 mu Mirenge yose igize Akarere.Ibisaga 80 byahise bikemurwa,ibindi bihabwa inzego z’Utugari, imirenge n’Akarere ngo zizabikurikirane, naho ibindi byoherezwa mu nkiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka