Abataragura Mituweli basabwe ko batarenza uyu mwaka

Abaturage bataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA)bibukijwe ko bagomba gukurikiza umuhigo Akarere kihaye wo kurangiza umwaka wa 2015 kari ku 100%.

Kugera mu mpera z’ukwezi kw’Ugushingo 2015 abagera kuri 20% nibo bataratanga ubu bwisungane mu gihe hasigaye ukwezi kumwe gusa ku gihe Akarere kari kihaye.

Bamwe mu badatanga ubwisungane mu kwivuza bafite ubushobozi ngo bahura n'ingaruka nyinshi zirimo kurembera mu rugo
Bamwe mu badatanga ubwisungane mu kwivuza bafite ubushobozi ngo bahura n’ingaruka nyinshi zirimo kurembera mu rugo

Bamwe mubatuye akarere ka Ngoma bemeza ko ubukangurambaga mu baturage bwakozwe kuburyo bwose,ko abadatanga uyu musanzu akenshi babiterwa n’uburangazi bwo kutabiha umwanya w’ibanze ngo bahite bishyura.

Mukantagara Alivera wo mu murenge wa Zaza Akarere ka Ngoma,aganira n’itangazamakuru yagaye cyane abafite ubushobozi badatanga ubwisungane mu kwivuza.

ati”Kudatanga ubwisungane mu kwivuza wishoboye njye mbifata nk’ububwa.Barahari benshi inaha baba badafite mutuweri kandi bayafite ugasanga bayakoresheje ibindi arashize. Ntacyakagombye kuza mbere y’ubuzima njye nyafite nayatanga mbere ya byose.”

Ku rundi ruhande ariko uyu mubyeyi Mukantagara,avuga ko hari abantu batishoboye badafite ubushobozi bwo kuzigurira babayeho bahangayitse batinya ko bahura n’uburwayi bakabura uko bivuza.

Ubuyobozi muri aka karere buvuga ko abatishoboye badafite ubushobozi babazi kandi ko bazazihabwa vuba.

Kudatanga ubwisungane mu kwivuza bigiraingaruka zikomeye zirimo,kurembera mu rugo batinya kujya kwa muganga kukoutatanze umusanzu yishyura 100%, mugihe ufite ubwisungane mu kwivuza atanga 200 gusa akavurwa.

Muri aka karere hari umugore uherutse gupfa n’umwana yabyaraga bagwa mu rugo batinye kujya kwiyishyurira 100% kwa muganga kuko batari baratanze umusanzu mu kwivuza.

Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe ubukangurambaga muri MUSA,Niyonsaba Theogene,munama yabaye nyuma y’umuganda usoza ukwezi kw’Ugushyingo 2015 yibukije ko hasigaye ukwezi kumwe gusa ko kuba abataratanga ubwisungane bamaze kwishyura uyu musanzu.

Yagize ati”Abo batarishyura bagire vuba.Ntihazagire uwibeshya ko hari uzayihabwa atayikwiye.Urutonde rw’abatishoboye batazifite turarufite,dufite kandi n’urutonde rw’abishoboye bataranga ubwisungane.”

Akarere ka Ngoma kugera ubu kageze kuri 80.3% by’abamaze gutanga umusanzu mu bwisungane mu kwivuza, ukwezi kumwe gusa kugira ngo igihe bihaye cyo kuba bagee 100% kugere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Baturage ba ngoma nimwitabire mituelle kuko ibafitiye akamaro pe, ubuse murabyanga mubeho mute? ko kwisungana aribyo bya mbere mubuzima.nimugire vuba ahubwo dore umwaka usigaje iminsi 30 ngo ushire.

musiime eward yanditse ku itariki ya: 1-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka