Abayobozi mu midugudu barasabwa kudahunga inshingano

Abafatanya kuyobora umudugudu barasabwa kudasiganira inshingano bashinzwe, bagafatanya mu gucunga umutekano aho batuye no gukumira ibyaha bitaraba

Ibi babisabwe mu gikorwa cyo kongera kubibutsa inshingano zabo mu bufatanye bagirana na Polisi y’u Rwanda, mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha bitaraba, no gutangira amakuru ku gihe, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2015, mu murenge wa Kagano.

Abayobozi mu midugudu biyemeje guhwitura abo bakorana na bo
Abayobozi mu midugudu biyemeje guhwitura abo bakorana na bo

IP Deo Mutabaruka Higiro ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage (community policing) mu karere ka Nyamasheke, yasabye abagarariye imidugudu igize umurenge wa Kagano, kwibuka inshingano zabo, bagakoreraha hamwe nk’ikipe mu guteza imbere abaturage babo no kurushaho gufatanya mu gucunga umutekano w’abo bayobora.

Yagize ati “Birakwiye ko buri wese akora inshingano ze, nta numwe wihungije izo nshingano kuko hari ubwo usanga barabishyize ku muntu umwe, nyamara iyo mukrera hamwe akazi karoroha, bityo mukihatira gukumira ibyaha bitaraba, mutangira amakuru ku gihe, kandi mugashyiraho uburyo bukomeye bwo kwicungira umutekano”.

Abayobora imidugudu bavuga ko bakigorwa n’imyumvire y’abo bayobora, usanga inshingano zose bazirunda ku mukuru w’umudugudu wenyine, komite bayoborana igasa nk’aho itagikora, biyemeza ko bakikwiye gufata inshingano, abadohotse bagahwiturwa bityo abaturage bakaomeza gukataza mu iterambere kandi bari mu mutekano usesuye.

Inspector Deo Mutabaruka yasabye abayobozi mu midugudu gukora nk'ikipe imwe
Inspector Deo Mutabaruka yasabye abayobozi mu midugudu gukora nk’ikipe imwe

Tuyizere Viateur uyobora Umudgudu wa Mujabagiro, yagize ati “Birakwiye koko ko dukorera hamwe, tukicungira umutekano, kwaba ari ugutanga amakuru tukabikorera hamwe kwaba ari ugupanga irondo twese tukumva ko bitureba ni umwanya wacu rero kongera kwibutsa abo dukorana na bo kugura ngo inshingano zacu zorohe kandi zikorwe neza”.

Community policing bisobanurwa nk’uburyo abaturage bakorana n’abashinzwe umutekano, mu gukumira ibyaha bitaraba, abaturage batangira amakuru ku gihe, kandi buri wese akaba ijisho ra mugenzi we.

Ibi bigatuma abaturage bafata inshingano zo gufatanya n’abashinzwe umutekano mu kwicungira umutekano no kugorora abashobora gutana bagatandukira ituze n’umutekano bya rubanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bayobozi bacu rwose turabasaba ko mwakubahiriza inshingano twabatoreye kuko muratuma tubatakariza ikizere, kandi rwose tujya kubatora mwatwijeje byinshi.bayobozi ba Nyamasheke nimwikubite agashyi rwose kuko nimwe duteze amaso. murakoze

Kalisa moses yanditse ku itariki ya: 1-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka