Abaturage bashishikarije umurwanyi wa FDLR gutaha bashimiwe

Abaturage ba Bereshi mu Kagari ka Hehu muri Bugeshi mu Karere ka Rubavu bashimiwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no gucyura uwahoze muri FDLR.

Mu Nteko Rusange y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye ku wa 29 Ugushyingo 2015 mu Murenge wa Bugeshi, abaturage baturiye umupaka wa Kongo bashimiwe uruhare bagira mu kurinda umutekano w’u Rwanda no gukumira abashaka kuwuhungabanya.

Abayobozi b'Umudugudu wa Bereshi akagari ka Hehubashimirwa ibikorwa by'indashyikirwa bakora.
Abayobozi b’Umudugudu wa Bereshi akagari ka Hehubashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa bakora.

Mvano Etienne, Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, avuga ko abaturage baturiye umupaka batajya bagoheka mu kurinda umutekano no gukumira abashaka kwinjira mu Rwanda kuwuhungabanya.

Hashingiwe ku bikorwa byo gufata abatasi ba FDLR baba bashaka kwinjira mu Rwanda bavuye mu mashyamba ya Kongo, n’uburyo abaturage mu Mudugudu wa Bereshi bashoboye gucyura umurwanyi wa FDLR wari mu ngabo za Kongo agashobora gutaha mu Rwanda, ubuyobozi bw’umurenge bwabashyikirije ibihumbi 50.

Ku wa 11 Nzeri 2015 ni bwo Adjida chief Bizimungu uvuka mu murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango yashoboye kwinjira mu Rwanda avuye mu ngabo za Kongo FARDC yari amazemo igihe yinjiyemo avuye mu mutwe wa FDLR.

Adjida chief Bizimungu ubu ubarizwa i Mutobo, ubwo yinjiraga mu Rwanda mu masaha y’ijoro n’imyenda ya gisirikare n’intwaro yakoreshaga, yatangaje ko atashye mu Rwanda abishishikarijwe n’abaturage batuye ku mupaka nyuma yo kumenya ko ari Umunyarwanda.

Hitiyaremye Anastase, ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Bereshi washishikarije Adjida chief Bizimungu gutaha, avuga ko babikoze nyuma yo kumenya ko ari Umunyarwanda uri mu ngabo za Congo.

Agira ati “Bizimungu twari twaramenye ko ari Umunyarwanda ndetse ari kumwe n’abandi Banyarwanda mu gisirikare cya Kongo tumushishikariza gutaha, byaratuvunnye ariko byatanze umusaruro kandi twizera ko na we azahamagarira abo yasize kuza.”

Adjida chief Bizimungu yashishikarijwe gutaha amaze amezi ane ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo nyuma yo gukorera mu bice bya Masisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka