Umugoroba w’ababyeyi wagabanyije amakimbirane mu miryango

Bamwe mu bagore n’abagabo bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko batagishyamirana iwabo kubera umugoroba w’ababyeyi.

Umurenge wa Rongi uherereye mu cyaro cyo mu Misozi ya ndiza, ugaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi, ahanini bigatuma abaturage babona ibyo kurya bihagije.

Imiryango yita ku burenganzira bwa muntu naypo yitabiriye ibiganiro by'umugoroba w'ababyeyi mu mudugudu wa Mugwato.
Imiryango yita ku burenganzira bwa muntu naypo yitabiriye ibiganiro by’umugoroba w’ababyeyi mu mudugudu wa Mugwato.

Gusa imwe imwe mu mitungo yabo iba intandaro yo guhohotera abagore, bigateza impagarara mi miryango.

Iryivuze Bartelemie atuye mu Mudugudu wa Mugwato mu Kagari ka Rugogwe, avuga ko yahoraga ashwana n’umugore we amuziza kumubaza uko umutungo w’urugo ukoreshwa, ariko ko nyuma y’uko atangiye kwitabira umugoroba w’ababyeyi yasobanukiwe neza n’inshingano ze mu rugo areka amahane.

Agira ati “Ubu dusigaye twihanganirana mu rugo kuko hari igihe twakubitaga abagore cyangwa abagore bakaduhohotera tugahora kuri Polisi ariko ubu byaragabanutse, wasangaga abagabo bahora mu kabari, abana baburaye, mbese byari ibibazo.”

Murekatete yari yarataye urugo ajya gukodesha ariko nyuma y'uko baganirijwe mu mugoroba w'ababyeyi babanye neza ntibakirwana.
Murekatete yari yarataye urugo ajya gukodesha ariko nyuma y’uko baganirijwe mu mugoroba w’ababyeyi babanye neza ntibakirwana.

Mukasine Beyata na we wo muri uyu mudugudu, avuga ko kubera kwitabira ibiganiro bitangirwa mu mugoroba w’ababyeyi, hari n’abagore bahohoteraga abagabo babo bikaba byarabaye inzozi kubera ibiganiro.

Mukasine avuga ko umugabo we yari yaramutaye ndetse agashaka undi mugore banabyaranye undi mwana, cyakora ngo nyuma yo kwitabira umugoroba w’ababyeyi, iwabo hari amahoro.

Ati “Iyo umugabo agize icyo agusaba ngo umukemurire ibibazo ukinumira, usanga agutaye akigendera, kuko nawe aba abona umuhohotera.”

Inzego zitandukanye zifatanya zegereye abaturage kugira ngo baganire ku ikumirwa ry'ihohoterwa rikorerwa umugore n'umwana.
Inzego zitandukanye zifatanya zegereye abaturage kugira ngo baganire ku ikumirwa ry’ihohoterwa rikorerwa umugore n’umwana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi n’abatanyabikorwa babo bavuga ko muri iyi minnsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana izarangira tariki 10 ukuboza 2015.

Imidugudu myinsi muri uyu Murenge imaze gukorerwamo ibiganiro bigamije gukemura ihohoterwa.

Ku ikubitiro umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa Muntu n’iterambere mu Karere k’ibiyaga bigari GLIHD, uri gufatanya n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mugwato kurebera hamwe icyatuma ihohoterwa rikigaragara mu Murenge wa Rongi ricika burundu kandi ngo icyizere kirahari kubera ibiganiro byatangiye guhindura bamwe mu baturage.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka