Ngoma:Pro-Femme Twese Hamwe yatangiye abatishoboye 100 Mitiweli

Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe yahaye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye ijana bo mu karere ka Ngoma bari barabuze uko biyishyurira.

Abatishoboye bahawe ubu bwisungane mu kwivuza bavuga ko bari babayeho bumva nta mutekano bafite kuko bahoraga ku nkeke yo kwikanga uburwayi kandi batagira uko bivuza.

Abahawe ubwisungane mu kwivuza na Profemme bemeza ko babagaho mu bwoba bw'indwara kuko batagiraga ubwisungane mu kwivuza
Abahawe ubwisungane mu kwivuza na Profemme bemeza ko babagaho mu bwoba bw’indwara kuko batagiraga ubwisungane mu kwivuza

Mukantagara Alvera, utuye mu murenge wa Zaza Akagali ka Nyagatugunda mu karere ka Ngoma avuga ko mu mezi arenga atanu yari amaze atagira ubwisungane mu kwivuza ngo yari abayeho mu bwoba bwinshi nta mutekano kuko yahoraga yikanga indwara yibaza uko yabigenza arwaye nta bwisungane afite.

Nyuma yo guhabwa ubu bwisungane yagize ati” Nahoraga nsaba Imana ngo sinzarware kuko nta bwisungane nagiraga. Ubundi nirihiraga ubwisungane ariko uyu mwaka usanze narakennye nta matungo nkigira ubundi niyo nagurishaga. Ndashima Imana ndetse n’ubuyobozi bwiza butwibuka.”

Umurenge wa Zaza kimwe n’indi mirenge myinshi yo mu karere ka Ngoma yibasiwe n’indwara ya Maraliya, abatuye aka karere bavuga ko iyo udafite ubwisungane mu kwivuza urwaye arembera mu nzu kuko nta bushobozi bwo kwiyishyurira 100% imiti aba afite.

Abanyamuryango ba Pro-Femme twese hamwe bavuga ko baharanira iterambere ry'umugore n'umuryango muri rusange
Abanyamuryango ba Pro-Femme twese hamwe bavuga ko baharanira iterambere ry’umugore n’umuryango muri rusange

Aha hatanzwe urugero rw’umubyeyi uherutse gupfa mu murenge wa Gashanda abyara ndetse n’umwana yabyaraga arapfa, bose baguye mu rugo batagiye kwa muganga kubera batari baratanze ubwisungane mu kwivuza bigatuma batinya kujya kwa muganga.

Uwaje uhagarariye impuzamiryango Pro-Femme twese hamwe ku rwego rw’igihugu muri uyu muhango, Bawaya Sarah, yasabye abahawe ubu bwisungane gukora bakiteza imbere kugira ngo bave mu cyiciro cy’abafashwa.

Ibikorwa byo kuremera abatishoboye bahabwa Mitiweli byabaye nyuma y'umuganda rusange
Ibikorwa byo kuremera abatishoboye bahabwa Mitiweli byabaye nyuma y’umuganda rusange

Yagize ati”Ishingiro rya Pro-Femme ni imibereho myiza y’umugore. Kandi imibereho myiza ni uko aba abasha kwivuza igihe arwaye niyo mpamvu twatekereje kubaha ubu bwisungane kugira ngo bagire ubuzima buzima babashe gukora biteze imbere nta kibatangira.”

Imibare igaragagaza ko Akarere kageze kuri 80,3% mu bwitabire mu bwisungane mu kwivuza, mu gihe bafite intego z’uko uyu mwaka wa 2015 urangira bageze ku 100%.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka