U Rwanda rwatangije umushinga wo guhinga macadamia miliyoni

U Rwanda rwemereye Ikigo Farm Gate (gikorera henshi muri Afurika), kuba cyateye ibiti bya macadamia miliyoni imwe mu myaka icumi.

Ikiribwa cya macadamia gihekenywa nk’ubunyobwa bukaranze “imbaragare”, kigakoreshwa mu biribwa byotswa nk’imigati, kandi kikaba ngo gikenerwa n’abantu benshi ku isi, cyane cyane mu gihe bari mu ngendo.

Igiti cya macadamia.
Igiti cya macadamia.

Sosiyete Farm Gate yumvikanye n’Urwego rushinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB), ko izakorana n’abahinzi hirya no hino mu gihugu, bakazajya bageza umusaruro ku ruganda igiye gushinga mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Amb. George Bill Kayonga yabwiye itangazamakuru ko abaturage babonye andi mahirwe yo kwikura mu bukene, kuko ngo ubuhinzi bwa macadamia budasaba imbaraga nyinshi kandi bukaba bwunguka cyane.

Amb. Gatete yagize ati “Ni ibihingwa bitabuza indi myaka yatewemo gukura, bikaba bikenewe cyane ku masoko mpuzamahanga, kandi ntabwo bazigera babura ubagurira umusaruro.”

Abamaze guhinga macadamia mu Rwanda kuri ubu, bagurisha ikilo kimwe cyayo ku mafaranga y’u Rwanda 900 kandi igiti kimwe cya macadamia ngo gitanga umusaruro ubarirwa hagati y’ibiro 10 na 50 ku mwero; bitewe n’uburyo cyitaweho.

Gatarayiha Norse Elizé, umuhinzi wa macadamia mu Rwanda akaba anayitunganyiriza, avuga ko abagenzi mu ndege ya Rwandair bayikenera cyane.

Ati “Ku isi hose, macadamia ihingwa irangana na 46%, ubwo murumva ko hagikenewe abagomba gutanga umusaruro ubarirwa muri 54%.”

Biteganijwe ko buri muhinzi wa macadamia mu Rwanda ubifitiye ubushobozi (cyangwa kwishyira hamwe ari benshi bagahuza ubutaka), yajya atera ibiti 50; ibikenewe byose muri ako kazi akabihabwa na Sosiyete Farm Gate.

Hegitare (ha) imwe ngo ihingwaho ibiti 200 bihana intera ya metero zirindwi hatati y’igiti n’ikindi.

Igiti cya Macadamia gitewe ngo gitangira gutanga imbuto ziribwa nyuma y’imyaka iri hagati y’ine n’itanu, kikaba cyera rimwe mu mwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Farm Gate, Mahomed Jassat yagize ati “Ntabwo kigorana mu kucyitaho uretse kugisura, kugiha ifumbire nkeya no kumenya ko kirwaye ukaba wagishakira imiti. Nabonye mu Rwanda hari ikirere n’ubutaka bwiza bukundwa na macadamia.”

Ku itariki ya 30/11/2015, NAEB na Farm Gate bazaba bari i Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, mu muganda wo gutera ibiti 1,000 bya macadamia.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ndabarahiye uyumushinga urafasha abantu benshi. Ahubwo naeb nimanuke ihe abantu inyigisho kuko ntago ikigihingwa kiramenya nabantu Bose

abayisenga Jean Jules yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Eze gihingwa ku huge butumburuke ku huge bushyihe gikenera imvura ingana items?

Byabagabo Celestin yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

muzatubarize gihingwa ku bushes butumburuke degree z’ubushyuhe

Byabagabo Celestin yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Ubwo se indi myaka washyiramo ni nk’iyihe. Ari ukugihinga cyonyine byaba atari menshi kuko mfatiye kuri moyenne ya 35 kg byaba: Miliyoni 6,3 Frw; Ariko uzi ko atari make wana.MUREKE TUZIHINGE.

G yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

iki gihingwa ndabona ari sawa kandi kugihinga ndumva bitagoranye buriya abanyarwanda tugihagurukiye kugihinga byaba byiza cyane

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka