Abaturage bacukuye umuyoboro uzabafasha kubona amazi meza

Mu muganda usoza Ugushyingo, abaturage b’Umurenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi bakoze umuyoboro w’amazi uzabafasha kubona amazi meza.

Abaturage bavuga ko igikorwa bakoze cyo gucukura umuyoboro kibafitiye akamaro kuko ubu bizeye ko bagiye guca ukubiri n’indwara ziterwa n’amazi mabi.

Abaturage bacukuye umuyoboro kugira ngo babashe kubona amazi meza.
Abaturage bacukuye umuyoboro kugira ngo babashe kubona amazi meza.

Uwitwa Muganuza Bonavanture yagize ati “Iki gikorwa ni cyiza kuko turi kwikorera kandi kizatugirira akamaro kuko ubu tugiye kubona amazi meza.”

Bavuga ko mbere ngo bavomaga mu kabande, aho bavomaga amazi mabi akabatera inzoka zo mu nda ku buryo usanga bahora barwaye.

Mukarubibi Epiphanie we asanga kwitabira umuganda rusange bituma babasha gushyira hamwe imbaraga bagakora igikorwa cyiza kandi kibafasha gutera imbere.

Mukarubibi yemeza ko igikorwa cyo gucukura umuyoboro w’amazi ari igikorwa cyiza kandi ko cyashobotse ari uko bashyize hamwe imbaraga zabo nk’abaturage.

Yishimira ko muri uyu muganda rusange, ubuyobozi bwaje kwifatanya na bo bikagaragaza ubuyobozi bwegera abaturage.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney wari wifatanyije n’abaturage muri uyu muganda, yabasabye kubungabunga ibikorwa remezo bibakorerwa no guhuza imbaraga mu gukora ibibateza imbere.

Ati “Icyo Leta ibasaba ni ugufatanya na yo kugira ngo ibafashe kwiteza imbere mubungabunga ibyo ibakorera kandi namwe ari ko mwikura mu bukene.”

Depite Gatabazi yaje kwifatanya n'abaturage ba Miyove mu muganda ucukura umuyoboro w'amazi.
Depite Gatabazi yaje kwifatanya n’abaturage ba Miyove mu muganda ucukura umuyoboro w’amazi.

Umukozi w’ikigo Gishinzwe gukwirakwiza no gucunga ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu Rwanda (WASAC)mu Ishami rya Gicumbi, Kabandana Evariste, yatangaje ko mu bufatanye n’abaturage, ubu bagiye kugeza amazi muri uyu murenge ku buryo mu mwaka wa 2018, buri muturage azaba agerwaho n’amazi meza.

Abakozi ba WASAC bahise bageza amazi ku batuye mu Kagari ka Kirwa, abaturage bahita batangira kuvoma amazi meza.

Ahamaze gukorwa uyu muyoboro, na bo yababwiye ko bazabagezaho amazi mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Igiciro cy’ijerekani imwe ku hamaze kugera amazi, ni amafaranga 30 nk’uko yagenwe n’ikigo cya WASAC.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuganda ni umwe mu bikorwa byo kwishakamo ibisubizo abanyarwanda twihangiye tutarebeye ahandi. aba bacukuye uyu muyoboro mwakoze neza cyane

Radar yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka