Gatsibo: Abahinzi ba kawa ntibishimira igiciro barangurirwaho

Abahizi ba kawa bo mu murenge wa Remera, ntibishimiye igiciro bahabwa ku ikawa n’imiti batera mu ikawa ngo ikaba idahagije.

Aba bahinzi bavuga ko igiciro bari basanzwe barangurirwaho cyamanuwe kuko mbere ikiro cyarangurwaga amafaranga 120, ariko ubu ngo kigeze ku mafaranga 100, mu gihe bo bifuza ko byibura cyazamurwa kikagezwa ku mafaranga 200.

Abahinzi ba kawa bavuga ko mu gihe bayihinga bibatwara ingufu nyinshi
Abahinzi ba kawa bavuga ko mu gihe bayihinga bibatwara ingufu nyinshi

Usabwimana Medard ni umwe muri aba bahinzi, agira ati:” Ibibazo dufite muri uyu murenge wa Remera, iyo ikawa yeze ibiciro barabihanantura ugasanga turimo gukorera mu bihombo ukurikije n’ibyo tuba twarashoye mu gihe cy’ihinga, byibura igiciro bakizamuye bakakigeza ku mafaranga 200 natwe twatera imbere.”

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gatsibo Udahemuka Bernard, avuga ko gukorana n’abamamyi ari imwe mu mpamvu ituma abahinzi ba kawa bahendwa, agakomeza asaba abahinzi kwirinda gukorana nabo.

Agira ati:” Duhora dushishikariza abahinzi ba kawa bo muri uyu murenge kwirinda gukorana n’abamamyi, icyo tubakangurira ni ugukorana n’inganda umusaruro wabo bakawujyana ahabugenewe, ariko usana babirengaho abamamyi baba bacyeneye kunguka menshi niyo mpamvu babahenda.”

Ku kibazo cy’ifumbire idahagije n’imiti iza icyerewe, Udahemuka akomeza yizeza aba bahinzi ko bitazongera kuko bigiye kujya bibagereraho ku gihe, kubera abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi bijyanwa mu mahanga NAEB, bashyizweho kugira ngo babikurikiranire hafi.

Ikindi abahinzi ba kawa bo mu karere ka Gatsibo basabwa, ni ukutaba ba nyamwigendaho bagakorera mu matsinda kugira ngo ibikoresho n’ibindi bibafasha kongera umusaruro no kunoza ubuhinzi bakora bibagereho ku buryo bworoshye.

Kawa ni imwe mu bihinwa bigize ubukungu bw’Akarere ka Gatsibo, ikaba ihinze kuri Hegitare zisaga 400. Uretse Umurenge wa Remera kawa iboneka no mu mirenge ya Muhura, Gasange, Nyagihanga, Kageyo na Murambi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka