Abafite ibibazo byo mu mutwe ngo ntibavurishwa imiti gusa

Uburyo bwo kuvura abantu bahungabana kubera ibibazo bahura na byo bwitwa "Logotherapie" ntibusaba imiti runaka ariko ngo bufasha benshi.

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga yateguwe na Foromu Nyarwanda y’abita ku buzima bwo mu mutwe (FOREL), yabereye i Kigali kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2015.

Bifuza ko abiga logotherapie baba benshi,
Bifuza ko abiga logotherapie baba benshi,

Iyo nama yahuje abenshi mu bita ku buzima bwo mu mutwe mu buryo bunyuranye ndetse n’abandi bagira aho bahurira n’ubuvuzi mu rwego rwo kumenyekanisha ubu buryo bushya bwo gufasha abahuye n’iki kibazo.

Padiri Sinayobye Edouard wize Logotherapie avuga ko itandukanye n’ubundi buvuzi bwari busanzwe.

Agira ati "Logotherapie ni uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n’ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw’ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima".

Padiri Sinayobye avuga ko abafite ibibazo byo mu mutwe batavurishwa imiti gusa.
Padiri Sinayobye avuga ko abafite ibibazo byo mu mutwe batavurishwa imiti gusa.

Akomeza avuga ko ubu buryo bwo kuvura buzafasha cyane kuko hakiri abantu batarakira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo hari benshi buzazanzamura bakongera bakaryoherwa n’ubuzima.

Habiyambere Christophe, na we wize Logotherapie, avuga ko iyo umuntu yahuye n’uburwayi butuma agira amahane, kwirukanka ndetse akaba yaterana n’amabuye, icyo gihe ngo hari abandi bamuha imiti akabanza agacururuka.

Nyuma ngo ni bwo yitabwaho n’abo muri Logotherapie, bakamuganiriza ku buryo bwa gihanga kugeza ibitekerezo bye bisubiye ku murongo, akongera kumva ko ari umuntu.

Logotherapie mu Rwanda nk'igihugu cyahuye mn'ibibazo bikomeye ngo ni igisubizo ku bo byahungabanyirije ubuzima bwo mu mutwe.
Logotherapie mu Rwanda nk’igihugu cyahuye mn’ibibazo bikomeye ngo ni igisubizo ku bo byahungabanyirije ubuzima bwo mu mutwe.

Uwineza Ariane, umuforomokazi ku Kigo Nderabuzima cya Kimisagara, avuga ko kwitabira iyo nama ari amahirwe yagize.

Ati "Ni amahirwe nagize kuko bijyanye n’akazi kanjye, dukunze guhura n’ibibazo by’abantu baba bahungabanye ariko ntitugire ubumenyi buhagije bwo kubitaho, icyakora ubu hari icyiyongereyeho".

Akomeza avuga ko kubera akamaro ka Logotherapie, hakagombye kubaho amahugurwa ku bantu benshi kuko ngo n’abafite ibibazo baba ari benshi.

Mu Rwanda abize Logotherapie babifitiye impamyabushobozi ni babiri gusa, abari mu nama bakaba bifuje ko umubare wakwiyongera hifashishijwe amahugurwa.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka