Gishwati: REMA yakoresheje asaga miliyari 2.58Frw ihangana n’ingaruka z’ibihe

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu turere tw’ishyamba rya Gishwati, byasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA) gukoreshwa amafaranga asaga miliyari 2.58Frw.

Aka kayabo k’amafaranga kakoreshejwe na REMA kuva mu mwaka wa 2010 mu bikorwa byo kubungabunga ishyamba nyirizina ndetse n’imishinga ifasha abaturage baryimuwemo kwiteza imbere mu buryo burambye.

Gishwati yaratunganyijwe, hamwe hakorwa amaterasi y'indinganire.
Gishwati yaratunganyijwe, hamwe hakorwa amaterasi y’indinganire.

Mutabazi Alphonse, umukozi wa REMA ushinzwe imishinga yo kurwanya ingaruka mbi ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, ubwo yaganiraga na Kigali Today, tariki 26 Ugushyingo 2015, yavuze ko ubwo iki kigo cyatangizaga uyu mushinga wagutse wo kubungabunga ahahoze ishyamba rya Gishwati n’inkengero, hari hagamijwe kurisubiranya no guhangana n’ingaruka zatewe no kwangirika kwaryo.

Ibikorwa by’ibanze byakozwe birimo kwimura abahoze batuye muri iri shyamba no kubakorera imishinga yabateza imbere ku buryo bibeshaho ubwabo.

Mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Ngororero na Rutsiro iri shyamba ririmo; hubatswe ibikorwaremezo bifasha abaturage n’amakoperative akora imirimo yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu Karere ka Nyabihu by’umwihariko, hatangijwe umushinga w’ubworozi bw’inzuki ku bimuwe muri Gishwati.

Mutabazi Alphonse, Umukozi wa REMA.
Mutabazi Alphonse, Umukozi wa REMA.

Abaturage bahawe amahugurwa y’ubuvumvu bw’umwuga ndetse bagurirwa ibikoresho bigezweho birimo imizinga 250 ya kijyambere. Aba bavumvu kandi bubakiwe inzu y’ikusanyirizo ry’ubuki ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nzu irimo ibikoresho bijyanye n’igihe mu gutunganya ubuki.

Nyirabarekezi Chantal, umwe mu bavumvu ba Mutaho, avuga ko nyuma yo kwinjira muri uyu mushinga, we na bagenzi be bafite icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ahazaza.

Mutabazi avuga ko uretse abo bavumvu bibumbiye muri koperative, ngo REMA yanafashije koperative y’urubyiruko rwimuwe muri Gishwati gutunganya umushinga w’ubuhinzi bw’ibihumbyo n’ubworozi bw’inkoko.

Koperative y'urubyiruko rw'abimuwe muri Gishwati yafashijwe mu bworozi bw'inkoko.
Koperative y’urubyiruko rw’abimuwe muri Gishwati yafashijwe mu bworozi bw’inkoko.

Kuri ibi kandi ngo REMA yateye inkunga Koperative y’inkeragutabara (120) mu mushinga zifite wo kubungabunga ikiyaga cya Karago cyari cyaratangiye gukama, ndetse hakomeza n’ibindi bikorwa byo kukibungabunga.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ishyamba rya Gishwati, ahagenewe ishyamba hatewe ibiti ndetse hacibwa amaterasi y’indinganire ku buso bwo guhingaho. Ibi bikorwa bikaba byari muri gahunda yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zasize igice kinini cya Gishwati cyangiritse.

Iyi nzu ni ikusanyirizo ry'ubuki buzajya bwera mu mizinga bahawe.
Iyi nzu ni ikusanyirizo ry’ubuki buzajya bwera mu mizinga bahawe.

Uretse imishinga yagutse yakozwe muri Nyabihu, mu Karere ka Rutsiro na ho hubatswe ivuriro ry’amatungo rikomeye mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bwo muri aka gace.

Abaturage bimuwe muri Gishwati bagakorerwa iyo mishinga yo kubateza imbere, bavuga ko ubuzima bwabo bwagize impinduka ugereranyije n’uko bari babayeho.

Ubwo twasuraga abimuwe muri Gishwati bakorewe na REMA umushinga w’ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’ibihumyo, batuye mu Murenge wa Mukamira, badutangarije ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka nyuma yo kwimurwa bakava muri Gishwati. Mbere, ubuzima bwabo bwari bubi kandi bwugarijwe n’ibiza.

Mukarugira Charlotte, umwe mu bagera kuri 50 bagize Koperative y’urubyiruko yo muri Nyirabashenyi yahawe inkoko, ikubakirwa n’ikiraro cyazo; avuga ko bagituye mu manegeka ya Gishwati, babagaho bugarijwe n’ibiza n’isuri.
Mukarugira avuga ko bagorwaga n’imibereho kuko n’ubuhinzi bacungiragaho butatangaga umusaruro; ahanini bitewe n’isuri. Ubu bishimiye uko babayeho nyuma yo kwimurwa mu manegeka no gukora imushinga y’ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’ibihumyo.

Nyirabarekezi Chantal, umwe mu bavumvu batewe inkunga.
Nyirabarekezi Chantal, umwe mu bavumvu batewe inkunga.

Ku ikubitiro, iyi koperative yatangiranye inkoko 416 z’amagi n’imigina ibihumbi 4 y’ibihumyo.

Gasore Vincent, umwe mu bagize koperative y’urubyiruko ya Bikingi, na rwo rwafashijwe mu bworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’ibihumyo, avuga ashimira REMA kuko yabafashije kubona icyo bakora nyuma yo kwimurwa muri Gishwati.

Mu mizinga 250 bahawe, biteganijwe ko buri muzinga uzajya utanga ibiro 50 by’ubuki mu mwaka.Bivuga ko imizinga bahawe ishobora kuzajya itanga ibiro 12500 by’ubuki. Bikaba biteganijwe ko ubu buki buzajya butegurwa neza bukagurishwa.

Abaturage bahawe ibikoresho bigezweho byo gutunganya ubuki.
Abaturage bahawe ibikoresho bigezweho byo gutunganya ubuki.

Mutabazi yongeraho ko uyu mushinga uzafasha abanyamuryango bakora ubworozi bw’inzuki kujya binjiza miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda z’inyungu ku mwaka, bamaze gukuramo ibyakoreshejwe byose.

Muri uyu mushinga wakozwe hagamijwe guteza imbere abimuwe muri Gishwati, aba baturage basabwa kurushaho kubungabunga ibiti by’iri shyambwa kuko ari ho n’inzuki zabo zihova, bityo zikaba zishobora kongera umusaruro.

Umushinga wo guhinga ibihumyo na wo wafashije abaturage kwiteza imbere.
Umushinga wo guhinga ibihumyo na wo wafashije abaturage kwiteza imbere.

Mbere y’uko ishyamba rya Gishwati ryangirika, ryari km2 280, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abaturage barituyemo riratemwa, riza gusigarana km2 7 gusa. Ubu hakaba harakozwe ibishoboka byose ngo ribungabungwe.

Ahahoze iri shyamba, ubu hagabanyijwemo ibice 3 birimo igice cy’ubuhinzi, icy’ubworozi ndetse n’icy’ishyamba. Bikaba byarakozwe mu rwego rwo kuhabungabunga.

Umugezi wa Nyamukongo wisuka muri Karago, uri mu byabungabunzwe na REMA.
Umugezi wa Nyamukongo wisuka muri Karago, uri mu byabungabunzwe na REMA.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NIZEYE KO NJYE MBONYE UBUMENYI BYAJYIRA AKAMARO KDI BIKANEZA IMBERE MUBUVUMVU.

NSENGIREMA FIDELE yanditse ku itariki ya: 8-07-2023  →  Musubize

MURAHO NEZA? NKUMUNTU USHAKA UBUJYANAMA KUBWOROZI BWINZUKI MWAMUFASHA IKI NKURIKIJE IBYAVUZWE KUBAVUMVU BEGEREYE GISHWATI? NJYE NTUYE MU MURENGE WA NGORORERO/AKAGALI KA NYANGE/ MU MUDUGUDU WA KALAMA NORORA INZUKI MU BURYO BWA GAKONDO. MURAKOZE (TEL:0787590084)

NSENGIREMA FIDELE yanditse ku itariki ya: 8-07-2023  →  Musubize

muraho nagiraga mbabaze iyo umuntu
ahinze ibihumyo byarangiza bigaterwa
n umuswa mwangira iyihe nama

michel yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

kwita ku bidukikije ni ngombwa kuri buri munyarwanda kuko bitabaye ibyo twazisanga mu butayu burenze

Yasin yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka