Abagore baravuga ko bagikorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi baravuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina risenya ingo zabo.

Ahanini iryo hohoterwa abagore bavuga ngo rikorwa n’abagabo baza bifuza gutera akabariro kandi ntacyo baba bahahiye ingo zabo.

Abaturage bumva uko bakwiye kubaka ingo
Abaturage bumva uko bakwiye kubaka ingo

Bayavuge Beatrice ni umwe mu bagore bo mu kagari ka Kabunyogoro avuga ko nta hohoterwa rirenze kuba umugabo ataha amasaha yishakiye yiriwe mu agasozi akaza yifuza gutera akabariro gusa kandi ntacyo yahahiye urugo mu gihe we aba yaje yahaze.

Ati” Ariko koko umuntu yataha saa sita zijoro akakubwira ngo hindukira ugahindukira mu kanya akongera ati hindukira mwagiye mutubabarira ko iryo ari ihohoterwa riri gusenya ingo”.

Twagiramariya Alice we avuga ko abagabo bafite ingeso yo gutaha mu gicuku basinze bakaza kubyutsa abo bashakanye babatesha umutwe ngo barifuza gutera akabariro.

Bamwe mu bavuga ko bahura n'ihohoterwa
Bamwe mu bavuga ko bahura n’ihohoterwa

Ati” Umugabo ava mu rugo mu gitondo akirirwa anywa inzoga akagera mu rugo saa munani z’ijoro ankeneraho imibonano mpuzabitsina nanjye nkanga mbona ibyo ari byo nabyo biri mu bisenya ingo z’ubu”.

Bamwe mu bagabo nabo baremera amakosa bakorera abagore babo ariko bakavuga ko abakora ayo makosa ari ababa basinze ibiyobyabwenge.

Ati” Ibyo bikora abasinze kuko niba nzi ko ntacyo nahahiye urugo singomba no kugira icyo mbaza umugore kuko ataba yishimye”.

Cyakora akomeza kuvuga ko n’abagabo nabo batorohewe n’abagore kuko iyo umugore amaze kugira amafaranga atangira gusuzugura umugabo yumva ko batari mu kigero kimwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Giheke avuga ko bagiye gutangira kwigisha abagabo uko bigisha ingo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke avuga ko bagiye gutangira kwigisha abagabo uko bigisha ingo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke Nsabimana Theogene avuga ko muri iki gihe abagabo benshi bari guhohotera ingo zabo ariko ngo batangiye gahunda yo kugenda bigisha ingo gahunda zo kubana neza kuko gusenya ingo bigira ingaruka mbi ku muryango.

Ati’ Turi kugenda tuganira n’abaturage dukemura ibibazo kubijyanye n’ihohoterwa rishingiye kugitsina cyane cyane irikorerwa abagore, hari abagabo benshi bahohotera abagore babo kubera kutamenya uburenganzira bwabo birasaba ngo dutangire kugenda tubigisha ingaruka bigira”.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka