Gicumbi: Mu mezi 2 ashize imvura yasenyeye abasaga 60

Imiryango ibarirwa muri 60 mu Karere ka Gicumbi ntigira aho yikinga nyuma yo gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga mu mezi 2 ashize.

Abaturage batandukanye batuye mu Murenge wa Nyankenke bavuga ko bamaze iminsi bacumbitse mu baturanyi kubera kutagira aho baba.

Abaturage basenyewe n'ibiza barasaba ubufasha.
Abaturage basenyewe n’ibiza barasaba ubufasha.

Umukecuru witwa Mukanivo Beatha yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kumusanira bakamuha amabati kuko atishoboye.

Mukanivo iki kibazo avuga ko agisangiye n’abantu benshi kuko mu Kagari ka Yarambamba atuyemo abarenga 15 bose bari mu macumbi.

Yagize ati “ Rwose mwaturwanaho turi mu icumbi kandi ntako tumeze kubera ino mvura kuko yaradusenyeye”.

Karima , umuturage wo mu Murenge wa Nyankenke, na we uvuga ko amaze ibyumweru birenga 3 urubura rumwangirije inzu aka adafite aho kuba n’umuryango w’abantu 8.

Na we yasabye ubufasha ubuyobozi kuko nyuma yo gusenyerwa n’imvura nta mikoro afite yo kongera kwisanira inzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, avuga ko muri ako karere mu mezi 2 gusa imiryango irenga 60 yasenyewe n’imvura.

Iki kibazo ngo bakigejeje kuri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura Impunzi, MIDIMAR, kugira ngo ibafashe gusanira abangirijwe n’imvura.

Mvuyekure avuga kandi ko ibikorwa byatangiye byo gufasha abaturage aho bagenda basanirana amazu yabo ndetse haka hateganyijwe ko ibikorwa byo kubakirana bizakomeza ku muganda rusanjye usoza Ugushyingo 2015.

Abaturage ariko banashishikarizwa kuzirika ibisenge by’amazu no gucukura imiyoboro y’amazi bayobya imivu kugira ngo bakomeze barwanye amazi ashobora kubasenyera .

Iyi mvura yasenyeye abaturage yanangije bimwe mu byumba by’amashuri abanza mu Murenge wa Manyagiro.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka