Ntituzemera ko umuhanda umurikwa China Road itarishyura abaturage-Visi Meya Bahizi

Kubera abaturage benshi bagaragaza ko bangirijwe ibyabo n’isosiyete ikora umuhanda China Road, ubuyobozi busanga iki kibazo gikwiye gukurikiranwa mu maguru mashya.

Abaturage bagaragaza ko bafite imitungo myinshi yatikiriye mu ikorwa ry’umuhanda Nyamasheke-Karongi,nyamara abashinzwe kubishyura ibyangijwe ari bo China Road and Bridge Corporation bagiye bagaragaza ubushake buke mu kubishyura ndetse bamwe mu baturage bagategekwa gusinyira bike mu byo bagombaga guhabwa.

Abaturage baratakambira ubuyobozi ngo bubishyurize China Road imitungo yabo yangije mu ikorwa ry'umuhanda Nyamasheke-Karongi.
Abaturage baratakambira ubuyobozi ngo bubishyurize China Road imitungo yabo yangije mu ikorwa ry’umuhanda Nyamasheke-Karongi.

Umwe mu baturage avuga ko yagombaga kwishyurwa ibintu byangiritse ku buso bwa are zisaga 2800 nyamara akishyurwa are 800 agaterwa ubwoba ko ashobora kuzira gukomeza gukurikirana izo zindi zisigaye.

Yagize ati “Hari abamamyi b’Abashinwa (bamwe abavuga amazina) badutera ubwoba, ndetse bakavuga ko ntaho twarega, abaturage benshi bafite ibibazo kuko imitungo yabo ntibizeye ko izishyurwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Ngandahimana Leopord, avuga ko iki kibazo kibarenze nk’umurenge kuko hari abaturage benshi batishimiye kuba ibyabo byarangijwe nyamara ntibyishyurwe agasanga bikwiye gukemurwa bityo ntibibere imbogamizi imiyoborere myiza.

Yagize ati “Iki kibazo kirareba cyane Abashinwa n’akarere, turasaba ko byafatirwa ingamba hakiri kare,abaturage bacu bakabona ingurane z’ibyabo byangijwe, bityo natwe tugatura umuzigo w’ibibazo byinshi kandi bidashira by’abaturage n’iyo sosiyete y’Abashinwa ya China Road”.

Ibyinshi mu bibazo byakiriwe muri iki cyumwe cy'imiyoborere myiza byibanze ku mitungo y'abaturage yangijwe na China Road.
Ibyinshi mu bibazo byakiriwe muri iki cyumwe cy’imiyoborere myiza byibanze ku mitungo y’abaturage yangijwe na China Road.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles, yavuze ko iki kibazo kimaze guhangayikisha ubuyobozi bw’akarere, avuga ko kigiye gukorerwa ubuvugizi bwisumbuyeho kandi ko batazemera ko umuhanda umurikwa hakiri ibibazo nk’ibihari ubu ngubu.

Yagize ati “Tugiye gukora ubuvugizi ibibazo mufitanye n’abashinwa birangire, mbijeje ko tutazemera kwakira umuhanda hakiri ibibazo nk’ibi ngibi.

Abangirijwe ibikorwa byabo bagomba kwishyurwa icyo tubasaba ni ukwihangana mukaba mutegereje natwe turifuza ko ibi bibazo byarangira vuba, mugakomeza ibikorwa byanyu by’iterambere ry’igihugu cyacu”.

Ibibazo by’ibyangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Nyamasheke –Karongi ni byo byafashe umwanya munini muri iki cyumweru cy’imiyoborere myiza mu Murenge wa Kanjongo, abayobozi bakaba bakomeza kwizeza abaturage ko umuhanda uzamurikwa umwaka utaha ibi bibazo byarakemutse.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo nkuru iranshimishije kubona abo bantu bahumurizwa!gusa ndasaba abayobozi ko bataterera agati mu ryinyo.Ahubwo niba byashobokaga ngo icyumweru cy’imiyoborere myiza gihoreho,kibe nka kimwe cy’umuganda cya nyuma y’ukwezi!ibibazo abaturage bategera perezida byajya bikemurwa rwose!niba rero habura iki ngo ibyo bibeho ntimumbaze!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka