50% by’urutoki bigomba kuba Fia bitarenze uyu mwaka

Abahinzi b’urutoki mu Karere ka Karongi barasabwa kubahiriza gahunda yashyizweho y’uko urutoki rwabo rugomba kuba rurimo 50% by’ubwoko bwa Fia ku buso bahinze.

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi ivuga ko mu rwego rwo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki nka kimwe mu bihingwa bikunze kuboneka cyane muri aka gace, hafashwe umwanzuro w’uko 50% by’ubuso busanzwe buhinzweho urutoki byaba bihinzeho urutoki rwo mu bwoko bushya buzwi ku izina rya Fia kuko bwagaragaje ko butanga umusaruro uhagije, bityo bikaba byatuma abakora ubuhinzi babasha kugira aho bivana n’aho bigeza.

Akarere karasaba abaturage guhinga imbuto ya FIA kuko ngo ari yo itanga umusaruro mwiza.
Akarere karasaba abaturage guhinga imbuto ya FIA kuko ngo ari yo itanga umusaruro mwiza.

Nsanzabaganwa Emile, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, avuga ko barebye bagasanga ubuso bugera kuri hegitari 7400 muri ako karere buhinzeho urutoki, ariko urugera kuri 90% rukaba rutagitanga umusaruro kuko ari ubwoko bwamaze gusaza.

Ati “Nyuma yo gusanga ubuso bungana butyo buhinzeho ibintu bitagitanga umusaruro, nk’inama njyanama twasabye Ubuyobozi bw’Akarere ku buryo ubu byanashakiwe ingengo y’imari, hafatwa gahunda y’uko kuva muri uyu mwaka kimwe cya kabiri cy’ubuso buhinzeho urutoki kuri buri muturage cyaba kigizwe na Fia kuko yagaragaje gutanga umusaruro utubutse, kandi ababyitabiriye mbere bimaze kubateza imbere.”

Mu gihe bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza ko kubona iyi mbuto bibahenda, Nshimiyimana Regis, umuyobozi wa sosiyete "Sun Cover and General Supply Ltd", imwe mu zikora ubutubuzi bw’imbuto nshya ya Fia, avuga ko batangiye kuganira n’ubuyobozi bw’akarere ngo harebwe uburyo umuturage yajya ahabwa imbuto akazishyura nyuma ndetse akemeza ko bizashoboka.

Ati “Turimo kuganira n’ubuyobozi, ku buryo twafasha abadafite ubushobozi, bagahabwa imbuto, noneho bakweza ku musaruro wa mbere bakishyura, kandi bizakunda.”

Mu gufatanya n’ akarere kwesa uyu muhigo, kugeza ubu urugemwe rw’imbuto rumwe umuturage wo mu Karere ka Karongi uruguze muri iyi kampani aruhabwa ku mafaranga 300 mu gihe uturutse ahandi aruhabwa ku mafaranga 1000.

Ernest Ndayisaba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

duhinge ibihingwa bibyara umusaruro maze ibyo tuzasarura bizabe byinshi

Ndegeya yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka