Bamubariraga mu bapfuye bamusanga yibera muri “Cyber Café”

Umushinwakazi wari warabuze mu myaka 10 ishize, bazi ko yapfuye, bamusanze yibera mu nzu zicuruza murandasi (Cyber Café).

Dailymail itangaza ko uyu mugore, uzwi ku izina ritari iryo yiswe n’ababyeyi be rya Xiaoyun, Polisi yamusanze muri “Cyber Café” yo mu mujyi wa Hangzhou, mu Bushinwa bw’Iburasirazuba, tariki 20 Ugushyingo 2015.

Yakiniraga abantu imikino yo kuri murandasi bakamwishyura
Yakiniraga abantu imikino yo kuri murandasi bakamwishyura

Uyu mugore, ubu ufite imyaka 24 y’amavuko, yakoreshaga amazina atari aye. Ariko ubwo bamufataga Polisi yahise imujyana, kumukoraho iperereza.

Polisi imaze kureba mu mpapuro z’abantu babuze, yahise ibona ko Xiaoyun ahura neza n’umuntu wari warabuze mu myaka 10 ishize wo mu mujyi wa Dongyang.

Xiaoyun nyuma yaje kwemera ko ari we koko. Yavuze ko akiri umwangavu yagiraga imico itanogeye ababyeyi be. Nibwo ngo yafashe umwanzuro wo kuva mu rugo muri 2005, nyuma yo gutongana na se, wari wamwimye amafaranga .

Uyu mushinwakazi avuga ko muri iyo myaka 10 ishize yabaye ahantu hatandukanye mu Bushinwa nko muri Jinhua, Jiangxi na Hangzhou. Aha hose ngo yabagaho akora muri “Cyber Cafés” zitandukanye.

Kubera ngo ukuntu yari azi gukina cyane umukino wo kuri murandasi witwa “Cross Fire”, abantu batandukanye babaga bashaka kuwukina baramwishyuraga akabakinira.

Bamusanze yibera muri Cyber Cafe bari bazi ko yapfuye
Bamusanze yibera muri Cyber Cafe bari bazi ko yapfuye

Ngo yararaga muri izo nzu zicuruza murandasi cyangwa mu bwiherero rusange.
Ababyeyi ba Xiaoyun bari bazi ko yapfuye. Ku buryo ngo bari baranakuye izina rye mu bitabo by’irangamimerere.

Nyina wa Xiaoyun yavuze ko atigeze ahindura nimero ye ya telefone muri iyo myaka 10 ishize, yizera ko wenda umukobwa we ashobora kuzamuhamagara.

Nyuma amaze kuboneka ababyeyi be bagiye kumusura kuri Polisi. Xiaoyun yaciwe amande angana n’Amayuani 1000, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 115, kubera guhindura amazina ye atabiherewe uburenganzi.

Ariko ngo ntiharamenyekana niba iyo nkumi yari yarabuze izasubira kubana n’ababyeyi be.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kurwana imbere y umwami yego ko iwabo ntihabayo kirazira.

Mupenzi Penzi-Pendo yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka