Abaturage 5.000 batangiwe ubwisungane mu kwivuza

Umuryango w’ivugabutumwa Restore Rwanda Ministry ufatanyije na Samaritan’s Purse, bahaye Akarere ka Kirehe inkunga ya miliyoni 15Frw zigenewe abatishoboye 5.000.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ugushyingo 2015, nibwo batanze sheki, banavuga ko iyi nkunga batanze ari iyo gufasha umuturage kuva ku rwego rumwe bajya mu rundi, kandi idashingiye ku itorero, nk’uko Bishop Karasanyi Joseph uyobora Restore Rwanda Ministry yabitangaje.

Umuyobozi w'akarere yakiriye inkunga ya miliyoni 15Frw yatanzwe n'abafatanyabikorwa.
Umuyobozi w’akarere yakiriye inkunga ya miliyoni 15Frw yatanzwe n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Ni urugero rwiza rwo kumva ko tugomba kugira urukundo nk’uko Leta yifuza ko tubaho neza n’umushumba mwiza agomba gushakira imibereho myiza intama ze.”

Woubishet Mengistu wari uhagarariye umuryango Samaritan’s Purse, yavuze ko yishimiye kuba umuryango ahagarariye ufasha abaturage ibihumbi bitanu. Yizeye ko uwo muryango igihe uzaba watangiye gukorera mu Rwanda hari byishi bizagerwaho mu iterambere ry’abaturage.

Ruisangwa Joseph umwe mu batangiwe Mituweri, yishimiye iyo nkunga, ati “Mu muryango wanjye w’abantu icyenda kubera ubushobozi buke nta mituweri twari dufite,twari duhangayitse none ubuzima buragarutse.”

Abaturage bishimiye inkunga bahawe.
Abaturage bishimiye inkunga bahawe.

Uwantege Renatha nawe ufite abana barindwi, yavuze ko bizamufasha ko bose bazayihabwa kuko yayiboneraga bamwe abandi bakayibura. Ati “Nageragezaga kuyitanga ariko nkabona aya bamwe abandi bakananira ugasanga ni ikibazo, ndishimye bibaye amahoro masa, nta kurembera mu nzu, mbishimiye Imana Nyagasani iduhora hafi iteka ryose.”

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yasabye abaturage bahawe inkunga kunyurwa n’ibyo bsbhaye ariko abakangurira guharanira kwigira, ntibishyiremo ko imfashanyo.

Umuryango Restore Rwanda Ministry ukorera mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Burundi, RDC, Sudani y’amajyepfo, Amerika n’ibindi bitandukanye byo muri Amerika y’amajyepfo.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka