Aba baturage batangarije Kigali today ko bari barazahajwe n’uburwayi butandukanye busaba kubagwa ariko bakabura ubushobozi bwo kwivuza ni muri urwo rwego bishimira itsinda ry’inzobere z’Abataliyani mu buvuzi bw’indwara z’ibibyimba baje kubavura ku ubuntu.
Mukarutabana Eugenie avuga ko yahoraga ajya kwivuriza ku ikigo nderabuzima cya Muganza ntibasobanukirwe n’uburwayi afite nyuma yo gusuzumwa n’izi nzobere mu bitaro bya Mibirizi basanze afite ikibyimba mu nda amaranye igihe aha akaba yizeye gukira.
Ati” Nahoraga jya ku kigo nderabuzima cya Muganza ntibamenye uburwayi mfite ejo nibwo namenye ko mfite ikibyimba mu nda ndizera ko ngiye gukira”.
Dr. Rugwizangonga Jean Felix usanzwe akora muri serivisi zo kubaga indwara mu bitaro bya Mibirizi ukorana niri tsinda ry’abaganga b’Abataliyani avuga ko aba baganga bazamara ibyumweru 2 bafasha abaturage kubavura indwara zitandukanye zisaba ubushobozi buhambaye.
Akomeza kuvuga ko iki ari igisubizo ku bafite uburwayi busaba kubagwa kuko hari igihe baza bikaba ngombwa ko boherezwa ku ibitaro bya kure kubera kubura ubushobozi ariko abari kubagana ubu bari kuvurwa batiriwe bakora ingendo.
Ati” Byari ibintu bigoranye aho abarwayi nk’aba bakunda kutugana rimwe na rimwe tukabura ubushobozi bwo kubavura iyo aba baganga baje baradufasha abaturage bakavurwa batiriwe bakora izindi ngendo”.
Dr. Aldo Minuto umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta MOCI (movimento per la cooperazione internazionale) uri kuvura abo baturage avuga ko bazamara iminsi 15 bari kubaga uburwayi butandukanye burimo Umwingo, amara , n’izindi ndwara zose zirebana n’ibibyimba.
Iri tsinda rigizwe n’abantu 7 bamaze kuvura abagera kuri 24 mu iminsi 3, barateganya kuvura abagera ku 150 mu iminsi 15 bazamara.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye kwakira aba baganga iwacu mu Rwanda
aba*baganga-bari-bakenewe-