Abashakashatsi bunganira Leta mu by’ubukungu baracyari bake

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR), kiratangaza ko Leta zikibangamirwa n’ubuke bw’abashakashatsi bayunganira muri iki gice.

Nubwo igihugu kirimo gutera imbere mu by’ubukungu, hatabayeho abashakashatsi nta cyizere ko cyakomeza ku muvuduko kiriho, nk’uko umuyobozi wa IPAR, Eugenia Kayitesi yabitangaje mu nama yabahuje n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Ugushyingo 2015.

IPAR n'abafatanyabikorwa bayo baravuga ko ubukungu bw'u Rwanda bukeneye abashakashatsi bo kubuteza imbere.
IPAR n’abafatanyabikorwa bayo baravuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukeneye abashakashatsi bo kubuteza imbere.

Yagize ati “Abashakashatsi, cyane cyane mu by’ubukungu ni bake cyane ku buryo ushobora no kubashaka ukababura.”

Kayitesi yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bukeneye gukorwaho ubushakashatsi, kugira ngo harebwe niba urwego buriho ruhagije, niba buzakomeza gutera imbere mu gihe kizaza.

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya IPAR, akaba n’Umuyobozi w’ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr Thomas Kigabo, yavuze ko mu Rwanda iki kibazo gihari cyo kubura abashakashatsi, ariko akizeza ko inzego ayobora zizafasha mu bukangurambaga bw’ibigo no kujya bishingira ibyo bigo bikora ku bushakashatsi.

 Abayobozi ba IPAR n'abaterankunga bo mu kigega cy'u Budage gishinzwe iterambere (GIZ).
Abayobozi ba IPAR n’abaterankunga bo mu kigega cy’u Budage gishinzwe iterambere (GIZ).

Ati “Nk’urugero, kaminuza hafi ya zose mu Rwanda zifite amashami yigisha ibijyanye n’ubukungu, ariko umuco wo kubukoraho ubushakashatsi ntabwo uratera imbere; kandi ntabwo ari ikibazo cy’amafaranga kuko zifite uburyo zibeshaho.”

IPAR yahurije hamwe inzego zifata ibyemezo mu Rwanda, abikorera, imiryango nterankunga n’abashakashatsi mu by’ubukungu; mu nama ngarukamwa yiga ku iterambere ry’ubukungu rishingiye ku bushakashatsi.

Abashakashatsi mu by'ubukungu hamwe n'abafatanyabikorwa babo, mu nama ngarukamwaka yabereye i Kigali kuri uyu wa gatatu.
Abashakashatsi mu by’ubukungu hamwe n’abafatanyabikorwa babo, mu nama ngarukamwaka yabereye i Kigali kuri uyu wa gatatu.

Abayitabiriye bumvise ibyakozwe n’abashakashatsi ku bijyanye n’imikorere y’amabanki mu Rwanda, guteza imbere igihugu hashingiwe ku misoro, ubuzima bw’abaturage nk’imwe mu nkingi z’iterambere n’inyungu zabonekera mu kwinjira k’u Rwanda mu muryango wa EAC.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka