Nta musirikare w’u Rwanda waguye muri Sudan y’Amajyepfo-RDF

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buranyomoza ibyatangajwe na Bloomberg ko haba hari umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo.

Umunyamakuru wa Bloomberg News, Okech Francis, ku wa 23 Ugushyingo 2015, yari yanditse inkuru ivuga ko hari umusikare w’u Rwanda wiciwe ku Kicaro gikuru cy’Ingabo zirinda Amahoro muri Sudan y’Amajyepfo (UNMISS) ndetse hakaba hari mugenzi we urimo guhatwa ibibazo kuri urwo rupfu.

Nta musirikare w'u Rwanda waguye muri UNMISS ku wa 23 Ugushyingo. RDF iranyomoza ibyahise mu bitangazamakuru.
Nta musirikare w’u Rwanda waguye muri UNMISS ku wa 23 Ugushyingo. RDF iranyomoza ibyahise mu bitangazamakuru.

Iyi nkuru ya Bloomberg News kandi yanavugaga ko abaganga bo mu birindiro bya UNMISS babatangarije ko hari umusirikare w’u Rwanda wiciwe ku birindiro bya UNMISS arashwe ndetse ko no mu kiganiro bagiranye n’Umuvugizi wayo Wungirije yababwiye ko hari umusirikare w’u Rwanda ukurikiranweho iby’urwo rupfu.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bukaba bubeshyuza ayo makuru, buvuga ko nta musirikare w’u Rwanda wigeze wicirwa ku birindiro bya UNMISS biherereye i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudan y’Amajyepfo, yewe ko nta n’urimo gukorwaho iperereza.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yagize ati "Ikiri ukuri ni uko hari umusirikare w’igihugu cy’inshuti gitanga umusanzu mu kurinda amahoro muri UNMISS wakomerekejwe azanwa ku ivuriro ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa kugira ngo yitabweho ku wa 23 Ugushyingo 2015.

Ku bw’ibyago, icyo gikomere cyaturutse ku kuraswa by’impanuka cyaramuhitanye ariko ntaho bihuriye n’Ingabo z’u Rwanda.”

Mu nkuru iri ku rubuga rwa RDF, Ingabo z’u Rwanda zikaba zaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera kandi zisaba itangazamakuru gukosora ibyo bihuha.

K2D

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngewe Iyo Ndebye Igisirikare Cya Rdf Mbona Gikomeye Imana Yabarindiyeyo Cyane Murakoze Cyane

Yego yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka