Abayoboke ba PL baribaza iherezo ry’umutungo w’ishyaka wanyerejwe

Bamwe mu bayoboke b’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana, PL, barasaba ubuyobozi bw’iryo shyaka kubabwira amaherezo y’umutungo waryo wanyerejwe.

Tariki 22 Ugushyingo 2015 ni bwo bamwe mu bayoboke b’iri shyaka bo mu Ntara y’Iburasirazuba babajije iherezo ry’uwo mutungo wanyerejwe, ubwo bari mu mahugurwa yo gukunda igihugu no kwihangira umurimo yari yabereye mu Karere ka Rwamagana.

Baribaza uko umutungo wabo wanyerejwe uzagaruzwa.
Baribaza uko umutungo wabo wanyerejwe uzagaruzwa.

Uwitwa Nkusi yabajije aho bageze bakurikirana ikibazo cy’uwo mutungo bivugwa ko wanyerejwe mu gihe uwari waryo, Mitali Protais, yari akiri ku buyobozi.

Ati “Turiga uburyo twakwiteza imbere tugateza imbere n’ishyaka ryacu, ariko hari umutungo w’ishyaka wanyerejwe kandi kugeza ubu ntituzi aho bigeze bikurikiranwa.”

Perezida wa PL mu Ntara y’Iburasirazuba, Nzabonimpa Guillaume Serge, avuga ko hari inama zakozwe ziga uburyo uwo mutungo wagaruzwa.

Asobanurira abanyamuryango, yagize ati “Umutungo w’ishyaka ugomba kugaruzwa. Ubuyobozi bw’ishyaka ntibwicaye, hari inama zakozwe [ziga uburyo wagaruzwa] aho amafaranga yaturuka hose n’uwaba ayafite uwo ari wese agomba kuboneka kandi azagaruzwa.”

Umutungo w’ishyaka abanyamuryango ba PL babaza ni amafaranga asaga miliyoni 50 yaburiwe irengero ubwo Mitali yari akiyobora iryo shyaka.

Umuyobozi wa PL mu Ntara y'Iburasirazuba, Nzabonimpa Guillaume Serge, yizeza abanyamuryango ko umutungo uzagaruzwa.
Umuyobozi wa PL mu Ntara y’Iburasirazuba, Nzabonimpa Guillaume Serge, yizeza abanyamuryango ko umutungo uzagaruzwa.

Muri Werurwe 2015 Mitali yeguye ku buyobozi bw’ishyaka amaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, avuga ko atabasha kubangikanya izo nshingano zombi.

Kuva icyo gihe, inkuru z’inyerezwa ry’umutungo w’ishyaka zatangiye kuvugwa cyane, bamwe mu bayoboke baryo bagatunga agatoki Mitali bavuga ko yaba yaragize uruhare mu inyerezwa ry’uwo mutungo.

Kuva yeguye kugeza ubu ishyaka ntirirabona undi muyobozi ku rwego rw’igihugu, kuko riyoborwa na Visi Perezida wa mbere, Donatille Mukabalisa, usanzwe ari na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Umuyobozi w’iryo shyaka mu Burasirazuba avuga ko nta mikoro araboneka ku buryo ishyaka ryatumiza kongere igiye kwiga ku kibazo cy’umuyobozi waryo ku rwego rw’igihugu gusa, ariko akanavuga ko nta cyuho kiri mu buyobozi kuko Visi Perezida wa mbere yuzuza neza inshingano za Perezida.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka