Irushanwa ryateguwe na Rayon Sports na Startimes riratangira uyu munsi

Kuri uyu wa gatau nibwo irushanwa ryateguwe na Rayon Sports na Startimes riza gutangira aho Rayon Sports iza gukina na Gicumbi kuri Stade ya Kicukiro

Nyuma y’aho irushanwa ryari ryateguwe n’ikipe ya Rayon Sports ku bufatanye n’ikigo cya Startimes ryaje guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA", kuri uyu wa gatatu nibwo iyi mikino iza kongera gusubukurwa.

Rayon Sports niyo yateguye irushanwa ifatanije na Startimes
Rayon Sports niyo yateguye irushanwa ifatanije na Startimes

Iyi mikino yagombaga gutangira taliki ya 22/11/2015,gusa iza guhagarikwa,ndetse n’umukino wagombaga gufungura amarushanwa,ariwo wagombaga guhuza Rayon Sports na Gicumbi ntiwaba nyamara amakipe yari yageze ku kibuga.

Iyi mikino biteganijwe ko izitabirwa n’amakipe 8,harimo amakipe atandatu yo mu Rwanda ariyo AS Kigali,Police Fc,Rayon Sports,Mukura,Gicumbi na Kiyovu , mu gihe hanze y’u Rwanda hazava Bukavu Dawa na Villa Sports Club .

Uko amatsinda ateye

Kuri uyu wa Gatatu

13h00: Bukavu Dawa vs AS Kigali ( Kicukiro)
15h30: Mukura vs Police ( Mumena )
15h00: Rayon Sports vs Gicumbi (Kicukiro)

Mukura irakina na Police Fc
Mukura irakina na Police Fc
Rayon Sports
Rayon Sports

Ku wa kane, taliki ya 25/11/2015

SC Villa vs SC Kiyovu

Itsinda rya mbere:

• Rayon Sports
• Kiyovu Sport
• Gicumbi
• Villa Sports Club

Itsinda rya kabiri
• As Kigali
• Mukura Vs
• Police
• Bukavu Dawa

Andi mafoto:Bukavu Dawa nayo yakoze imyitozo,Nyombayire Albert wahoze akinira Rayon Sports nawe ayirimo

Umunyezamu wa Bukavu Dwa ni gutyo afata imipira,yatangaje benshi
Umunyezamu wa Bukavu Dwa ni gutyo afata imipira,yatangaje benshi
Nyombayire Albert wahoze akinira Rayon Sports
Nyombayire Albert wahoze akinira Rayon Sports

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka