Rulindo: Hafunguwe ku mugaragaro ubuhinzi bwa Green House

Mu karere ka Rulindo hatashywe umushinga w’ubuhinzi butandukanye wifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi bwa kijyambere buzwi nka Green House.

Uyu mushinga watangijwe n’umuhinzi-mworozi witwa Ruzibiza Jean Caude ukora ubuhinzi bwa Kijyambere muri Green House akanakoresha ikoranabuhanga, watashywe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kuri uyu wa kabiri 25 Ugushyingo 2015.

Abayobozi batandukanye beretswe imikorere y'ubuhinzi bwa Green House.
Abayobozi batandukanye beretswe imikorere y’ubuhinzi bwa Green House.

Ruzibiza uhagarariye uyu mushinga akaba ari nawe wawutangije, yavuze ko umaze hafi imyaka 20. Avuga ko afite imashini y’ingengabihe igenzura ikirere imiyaga, ubushyuhe n’imvura.

Yavuze ko nyubako y’ubuhinzi yitwa Green House, ikoreshwa na Mudasobwa ariyo iyigenera igipimo cy’amazi akenewe, ifumbire n’ibindi byangombwa, ikaba yanabikora ubwayo uyikoresha adahari.

Green House yubakiye bahingamo imyaka bya kijyambere ku buryo iba ifite umutekano w'ibihingwa birimo gukura neza, ubu ikaba ihinzemo inyanya.
Green House yubakiye bahingamo imyaka bya kijyambere ku buryo iba ifite umutekano w’ibihingwa birimo gukura neza, ubu ikaba ihinzemo inyanya.

Yagize ati “Ihagaze agaciro ka Miliyoni 40Frw, yitezweho umusaruro ungana na Toni 16. Geen House gusa zose hamwe, zikaba zihagaze miliyoni 46Frw, ariko hatarimo ubuhinzi bukorerwa hanze ya Green House ndetse n’ubworozi bw’inkoko ze zisaga ibihumbi 15.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi Toni Nsanganira, yavuze ko Minagri yifuza ko abandi bamwigiraho kuko ubuhinzi bwe ari icyitegererezo.

Yavuze ko ibyo yakoze bigaragaza ko ntakwitwaza ngo ubutaka ni buto, kuko iyo ubuhinze kijyambere butanga umusaruro mwinshi, kurusha ubutaka bunini buhinze nabi.

Mudasobwa icometse ku byuma bitandukanye arinayo igena igipimo cy'amazi akenewe, ifumbire n'ibindi byangombwa bikewe gukorwa muri Green House.
Mudasobwa icometse ku byuma bitandukanye arinayo igena igipimo cy’amazi akenewe, ifumbire n’ibindi byangombwa bikewe gukorwa muri Green House.

Ati “Mu Rwanda dutumiza indabo hanze, ahubwo natwe tuzohereze zunganire ibyo igihugu cyohereza hanze byiyongere kubimenyerewe nka Kawa, n’Icyayi, bityo amadevise nayo yiyongere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, yavuze ko uwo rwiyemezamirimo atarebye inyungu ze gusa, ahubwo ko yabaye igisubizo mu baturage batuye mu Karere ka Rulindo kuko hari benshi yahaye akazi, abo ahugura n’abo aha ifumbire ituruka ku bworozi bw’inkoko.

Yanashishikarije abandi bifuza gushora imari ko bamwigiraho bagakora ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga bagakataza mu iterambere.

Marie Solange MUKASHYAKA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu Rwanda dufite amahirwe menshi mu buhinzi. Ntitukitwaze izuba kuko dufite ibishanga binini kandi byahingwa ibihe byose. Muzasure inkuka y’Akagera kuva ku kiraro gihuza umurenge wa Gashora (Bugesera) n’uwa Rukumberi (Ngoma) mukurikire Akagera muzahasanga inkuka nini ikeneye kuba exploité.

Niyiheta Augustin yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

ni muturangire aha hantu tujye kwiga.Inama natanga nuko abayobozi buturere bakwiye gushyiraho uburyo bwo kureshya ba rwiyemezamirimo bafite amafaranga gushora amafaranga mubuhinzi Atari ukwicara gusa ngo bazizana.erega niyo mihigo!!!!za nyobozi zuturere ziba zikwiye gukora nka kuriya president ajya hanze kureshya ba rwiyemezamirimo, nabo bafata abacuruzi nabandi bantu mukarere bakajya aho babona abashoramari bakabereka amahirwe ari iwabo.ikibazo nuko abenshi nabo bataba bayazi kandi ariho bayobora

muti yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

umuntu ushaka gusura uyu mushinga yakura hehe contact za RUZIBIZA hehe?? ndifuza kumutemberera nanjye nkawiga mfite ubutaka nifuza kubyaza umusaruro

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka