Guhatira abana bakuze kwishyurira mu muryango bidindiza mituweri

Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko abaturage bahora babasaba kubakorera ubuvugizi, abana bakuru bakariha mituweri ku giti cyabo.

Byanagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri ku kunoza ubwuzuzanye hagati y’inzego z’ubuzima n’izindi nzego bikorana mu Ntara y’Amajyepfo, iri kubera i Huye guhera tariki 24 Ugushyingo 2015, ku butumire bw’Intara y’Amajyepfo n’umuryango MSH (Management Sciences for Health).

Basanga abana bakuze badakwiye guhatirwa kwishyurira ubwisungane mu kwivuza mu miryango bakomokamo.
Basanga abana bakuze badakwiye guhatirwa kwishyurira ubwisungane mu kwivuza mu miryango bakomokamo.

Ngo atirengagije ko kurihira mituweri mu muryango ari byiza, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Christine Niwemugeni, yavuze ko abaturage bayobora bahora babasaba kubavuganira.

Ati “Urubyiruko rukuze rwifuza kwiyishyurira mituweri ku giti cyabo, batabariwe mu miryango kuko nk’umuntu ufite imyaka 40, nubwo yaba atarashaka ntaba akiri uwo kubarirwa ku babyeyi. Abakobwa babyariye iwabo na bo ni uko.”

Athanase Karemera, Ukuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, we agira ati “Hari igihe nk’umwana w’imyaka 18 abona akazi, agategekwa kurihira umuryango w’iwabo ngo akunde abone mituweri, bikaba byamubera imbogamizi zo kubujyamo.”

Abari mu nama bagaragaje icyifuzo cy’uko nk’uko mu bwishingizi bwa RAMA na bwo bucungwa na RSSB umwana mukuru atabarwa ku babyeyi, ari ko byagenda no kuri mituweri, ariko akabikora ku bushake.

Visi Meya Niwemugeni ati “Itegeko ryagena imyaka y’ubukure umuntu yemererwa kudatangana imisanzu n’ababyeyi, ariko rikanagena ko icyo gihe yasabwa umusanzu wisumbuye k’usanzwe. Urugero nk’aho gusabwa umusanzu w’ibihimbi bitatu agasabwa nka bitanu.”

Avuga ko byakemura ikibazo cy’abadashaka kubarirwa ku babyeyi, bikanaha agaciro gutangira mituweri mu muryango kuko hari uwabona ko kuguma ku muryango ari byo birimo inyungu, akaba ari wo atangiramo imisanzu.

Ikindi abaturage bifuza, ni uko igihe abitabiriye mituweri bategereza mbere yo gutangira kuvurwa cyagabanuka, kikaba nk’ibyumweru bibiri aho kuba ukwezi.

Hanifujwe ko abakozi bagenzura fagitire za mituweri ku bitaro bakongerwa, kuko usanga umubare wabo ari mutoya ugereranyije n’uw’abagenzura fagitire za RAMA, nyamara abivuriza kuri mituweri ari bo benshi cyane bigatuma serivisi zidindira.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nanjye mbona abakuze bakwiye kubarwa ukwabo kuko iyo habaye descente usanga ingo zitaratanga umusanzu zarahuye n’Ikibazo by’urubyiruko ruhora ruzerera kandi bacyanditse mu umuryango wabo.ibyo bigatuma kurihira umuntu utabaha umubyizi bibagora.Ababishinzwe babitekereza rwose.

Felix yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka