Kamonyi: Smartphone ba gitifu bahawe zizabafasha gutanga amakuru yihuse

Abanyanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bashyikirijwe terefoni zo mu bwoko bwa “smartphones”, bahamya ko zizabafasha kwihutisha gutanga amakuru ajyanye n’akazi.

Tariki 24 Ugushyingo 2015, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 59 tugize Akarere ka Kamonyi bashyikirijwe terefoni zo mu bwoko bwa “SAMSUNG Glaxy J1 ace”, bemerewe na Perezida Paul Kagame, mu mwiherero wabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Smartphone bahawe bihamya ko zizatuma barushaho gutanga serivisi zihuse.
Smartphone bahawe bihamya ko zizatuma barushaho gutanga serivisi zihuse.

Rwandenzi Epimaque, uyobora Akagari ka Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda, ahamya ko izi terefoni bahawe zizabafasha gutanga amakuru n’amafoto y’ibyabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “Iyo habaga hari ikibazo mu kagari , ntitwajyaga tubasha kohereza amakuru aherekejwe n’amafoto, ariko kubera izi terefoni duhawe zizajya zidufasha no gutangira raporo ku gihe”.

Barashimira Perezida Kagame kuko imvugo ye ari yo ngiro. Ngo impano abahaye izabafasha kumenya amakuru y’ibibera hirya no hino. Bemeza ko izo terefoni zizatuma urwego rw’akagari rutera imbere.

Rosine Mushimiyimana, uyobora Akagari ka Gihinga, mu Murenge wa Gacurabwenge, agira ati “Izi terefoni baduhaye zizadufasha kujya ku mbuga nkoranyambaga no gushaka amakuru kuri internet, kandi n’amafaranga basanzwe baduha y’itumanaho tuzayakoreshamo”.

Ba gitufu b’utugari basanzwe bahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 by’itumanaho buri kwezi. Bamwe muri bo bari basanganywe terefoni zifite ubushobozi bwo gutanga amakuru aherekejwe n’amafoto , ariko hari n’abatazigiraga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ,Rutsinga Jacques, avuga ko kuba bose batari bazitunze byatumaga hari abatihutisha gutanga amakuru. Ngo nyuma yo kuzibaha bose, hazakurikiraho kubigisha programu zirimo bakenera mu kazi kugira ngo bazibyaze umusaruro.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi b’Akarere ka Gakenke nabo nibihutishe iyi gahunda ya HE Paul Kagame kuko kumushigikira ni ugukora ibyo yifuza kandi Vuba.

sindambiwe joseph yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka