Kumenya gusobanura umushinga bitanga amahirwe yo kuwubonera inguzanyo

Abahuguriwe gukora imishinga na BDF bahabwa umwanya wo gusobanura iyo bikoreye imbere y’ubuyobozi bw’iki kigo n’abanyamabanki, abisobanuye neza bakemererwa inguzanyo.

Bikaba byaravugiwe mu nama yahuje ikigega cy’ingwate (BDF), urubyiruko rwarangije kwiga gukora imishinga ndetse n’abanyamabanki, yabaye ku wa 13 Ugushyingo 2015, aho bavuze ko umuntu ashobora gukora umushinga ntabashe kuwusobanura bigatuma utagirirwa icyizere.

Kakwezi Sylvia, umukozi wa BDF ushinzwe gusuzuma imishinga avuga ko iyo usobanuye neza umushinga bigaragaza ko ari uwawe.

Agira ati"Nyuma yo gukora umushinga, umuntu agomba kumenya kuwutangaho ibisobanuro imbere y’abanyemari kugira ngo bigaragare ko azi neza ibiwukubiyemo bityo abatanga inguzanyo bamugirire icyizere".

Akomeza avuga ko ibyo bitanga amahirwe kuko iyo ibigo by’imali bibona ko umushinga uzunguka bitazuyaza gutanga inguzanyo, BDF igatanga ingwate ndetse n’inkunga bitewe n’uko ibisobanuro byanyuze ubuyobozi bwayo.

Umuyobozi wa BDF, Bahati Innocent, yakanguriye urubyiruko n’abandi basaba inguzanyo kumenya guhitamo banki bagana.

Kumenya gusobanura umushinga biwuha amahirwe ku nguzanyo
Kumenya gusobanura umushinga biwuha amahirwe ku nguzanyo

Ati"Mbere yo kujya kwaka inguzanyo muri Banki runaka, banza umenye ubwoko bw’imishinga yemera n’iyo itemera kubera ko Banki zose zitagendera ku murongo umwe ku biyanye n’imishinga ziha inguzanyo".

Yongeraho ko kuri buri shami rya BDF hari abakozi babiri bazobereye mu by’imishinga kandi baba bafite amakuru ku mabanki yose ku buryo ubagannye bagufasha guhitamo ikigo cy’imali wajyanamo umushinga wawe ukizera ko uzagurizwa.

Umwe mu bitabiriye iyi nama, Mugisha, yavuze ko ayungukiyemo byinshi kuko ngo atajyaga yita ku by’imikorere inyuranye y’amabanki kandi ari ingenzi.

Kuva BDF yatangira mu mwaka wa 2011 imaze gutanga ingwate ku mishinga y’ubuhinzi 957 n’iy’ubucuruzi 2302, bihwanye na miliyari zikabakaba 32 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Niyimenya Emmanuel, ushinzwe gukurikirana imishinga muri BDF.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka