Umuhanzi Humble Gizzo yiteguye kurushingana n’Umunyamerikakazi

Manzi James uzwi ku izina rya Humble Gizzo wo mu itsinda Urban boys aritegura kurushinga n’umunyamereka kazi Amy Blauman mu minsi iri imbere.

Aganira na Kigalitoday avuga ko amaranye na Amy Blauman umwaka n’amezi make, ngo bamenyanye ubwo yari atangiye akazi mu Rwanda mu mushinga Young women’s Christian Association (YWCA) ari naho akora na n’ubu.

Humble Gizzo n'inshuti ye Amy Blauman
Humble Gizzo n’inshuti ye Amy Blauman

Avuga ko bitegura ku rushinga mu gihe kidatinze bakaba bakibyigaho ati“ Turateganya kurushinga n’ubwo tutarabifatira umwanzuro kuko ari we ari nanjye hari ibintu bimwe na bimwe tugomba kwitaho kugira ngo dushinge urugo”.

Akomeza agira ati “Gushinga urugo ni icyemezo kiba kiranga ubuzima bw’umuntu niba wabagaho wenyine witekerezaho ufata inshingano zo gutekereza undi, niba wagendaga wenyine muba mubaye babiri ni ibintu dutegura neza kugira ngo twereke inshuti ibirori, hari ibyo tugitegura gusa she is my Girl friend(Ni incuti yanjye magara)”.

Nyuma yo kuba mu rukundo na Amy Blauman avuga ko abakobwa bamugana bamushakaho ubucuti atabaheza gusa akabereka umurongo ngenderwaho.

Ati “Oya ntabwo navuga ngo abakobwa banyitondere kuko namaze kubona uwanjye, gusa nagaragaje uruhande mpagazemo niba hari uwiteguye kungezaho igitekerezo ntibyamubuza gusa akaza yiteguye igisubizo «ntibishoboka narafashwe».

Manzi James nyuma y’ubuhanzi akora ibindi bikorwa binyuranye bifitiye igihugu akamaro.

Aganira na Kigalitoday mu gihe amaze asura inkambi ya Mahama mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana,avuga ko yatangije umushinga uzwi ku izina Make a Good Choice, Live a Better Life (Hitamo neza, ubeho neza).

Ni umushinga ugamije gushyigikira iterambere ry’abaturage cyane cyane gufasha urubyiruko kureka ingeso mbi ruharanira kubaho neza.

Bari muri gahunda yo kurushinga
Bari muri gahunda yo kurushinga

Avuga ko yiteguye kwifashisha abahanzi batandukanye ahereye ku itsinda Urban Boys aririmbamo kugira ngo nyuma y’umuziki bagire aho bahurira bakore n’ubukangurambaga bagamije gufasha abaturage.

Manzi yafunguye na Company“Impundu Events Promotion” ikora ibijyanye n’indangururamajwi mu gutegura neza ibitaramo, bikazamufasha mu bukangurambaga bwa Make a Good Choice, Live a Better Life initiative.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ego kwel manzi urabikoz rekana na kaboss musaza nagupenda

niyibikora eric yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

james,congulatulation 4ur gud choice never give up,urban boys turabemera sana uzambwirire madiba uti urakunzwe cyane muri KIE.

fils albert madiba yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

BISOZE MSAZA UKURE AMAGAMBO MENSHI MUBANZI WIGISHE NAYO MANIGR ABIRI

NIYOMUGABO CEDRICK yanditse ku itariki ya: 2-01-2016  →  Musubize

N’umuzungu Kweri

Hatangimana Olivier yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

Manzi Ubusiribater Ubuteyishoti Uzajyire Urugoruhire Abafanis Bawawe Tukurinyumu Murirusange Mwitsinda Urban Boys Madibawese N’akaboss Bite Bokontacyo Batubwira Kuragge Manzi.

Jaenberchimas yanditse ku itariki ya: 6-12-2015  →  Musubize

BAZAGIRE URUGO RUHIRE MUZABYARE MUHEKE.

RIDAFOSI yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

manzi ngwifurije ubukwebwiza

maniriho johnbrown yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka