Abakurikiranyweho urupfu rw’umubyeyi waguye i Rwinkwavu baburanye

Abakozi b’Ibitaro bya Rwinkwavu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’umubyeyi wari wagiye kubyarira muri ibyo bitaro baburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Baburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kabarondo mu Karere ka Kayonza tariki 24 Ugushyingo 2015, ubushinjacyaha bukaba bubarega icyaha cyo kwica umuntu bidaturutse ku bushake no kudatabariza uri mu kaga.

Abagejejwe imbere y’urukiko ni Dr Cyiza Francois Regis na Charles Ndizihiwe bari basanzwe ari abaganga muri ibyo bitaro, na Ngaboyurwanda Florien wari ushinzwe gutera ikinya.

Ubushinjacyaha buvuga ko bafite aho bahuriye n’urupfu rw’umubyeyi witwa Nikuze Aloysia Umulisa witabye Imana mu kwezi gushize ubwo yari yagiye kubyarira muri ibyo bitaro akaza kwitaba Imana nyuma yo kubagwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo bakozi basimburanye ku kazi nyuma ya Dr Djibril Nikuze wari wabaze uwo mubyeyi, bukaba bwabasabiye gukomeza gufungwa indi minsi 30 kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho, byongeye ngo hakaba hari impungenge ko baramutse barekuwe batoroka ubutabera.

Uruhande rw’ubwunganizi rwabwiye urukiko ko abaregwa nta ruhare bagize mu byaha baregwa, nk’uko Me John Abizeyimana ubunganira mu mategeko yabibwiye urukiko.

Yavuze ko Dr Cyiza Francois Regis na Charles Ndizihiwe ntacyo bagombaga gukora batakoze ndetse ngo nta na raporo cyangwa amabwiriza bari bahawe na Dr Djibril Nikuze wabaze uwo mubyeyi ngo bayarengeho.

Me Abizeyimana yabwiye urukiko ko Ngaboyurwanda Florien we nta n’aho bigaragazwa ko urupfu rw’uwo mubyeyi rwaba rufitanye isano n’ikinya yamuteye.

Ubwunganizi bwifashishije raporo yakozwe na Minisiteri y’Ubuzima bwatunze agatoki Dr Djibril Nikuze wabaze uwo mubyeyi, buvuga ko yari yabwiwe ko moteri yifashishijwe mu gihe uwo mubyeyi yabagwaga nta mazutu ihagije yarimo ku buryo ibikorwa byo kubaga byakorwa, ariko akabirengaho akabaga uwo mubyeyi.

Dr Nikuze yahise atoroka. Uruhande rw’ubwunganizi rwasabye ko abaregwa barekurwa bagakurikiranwa bari hanze kuko nta kimenyetso kigaragaza ko batoroka ubutabera.

Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa uzasomwa tariki ya 26 Ugushyingo 2015 saa kumi z’umugoroba.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka