Umwalimukazi urwaye impyiko agiye kwivuriza mu Buhinde

Nikuze Vestine wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Murama mu murenge wa Musasa mu karere Rutsiro arwaye impyiko 2 ubu agiye kuzivuriza mu Buhinde.

Uyu mwalimukazi umaranye iyi ndwara y’impyiko umwaka agiye kwivuza nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bumutabarije hashakishwa Miliyoni 15 zo kuzamufasha kwivuriza mu Buhinde ubu akaba agiye kugenda kubera ko yamaze kubina Miliyoni 12 n’ibihumbi 100.

Nikuze na Murumuna we bazajyana mu buhinde kuko yamwemereye impyiko imwe
Nikuze na Murumuna we bazajyana mu buhinde kuko yamwemereye impyiko imwe

Nikuze Vestine aganira na Kigali Today yagize ati" Ubu namaze kubona amafaranga Miliyoni 12 nanatangiye kubona ibyangombwa bimwe nk’icy’inzira(Passport) njye na murumuna wanjye tuzajyana wanyemereye impyiko imwe ndumva".

Nikuze yakomeje ashimira bagenzi be baba ab’i Rwamagana bamufashije cyangwa aba Rutsiro n’ahandi ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu gushakisha aya mafaranga aho yavuze ko ibyo bakoze bazabyiturwa n’Imana kuko we atabona icyo abitura.

Byukusenge Gaspard Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro nawe yavuze ko ashima abantu bose baba abo mu Rwanda ndetse no hanze kuko igikorwa cyo gufasha uyu mwalimukazi ari ikigaragaza indangagaciro z’Umunyarwanda nyawe akaba yavuze ko Miliyoni 3 zibura zizaboneka kuko ngo ahavuye Miliyoni 12 hatabura 3.

Umuyobozi w'Akarere(ibumoso)akurikiwe n'abavandimwe bazajya mu Buhinde n'umugabo w'urwaye ndetse n'ababyeyi be barishimira uburyo Vestine agiye kwivuza impyiko amaranye umwaka
Umuyobozi w’Akarere(ibumoso)akurikiwe n’abavandimwe bazajya mu Buhinde n’umugabo w’urwaye ndetse n’ababyeyi be barishimira uburyo Vestine agiye kwivuza impyiko amaranye umwaka

Nzabahimana Jean Damascène washakanye na Nikuze nawe ni umwalimu ndetse n’ababyeyi b’uyu urwaye impyiko Nyirakamuyumba Stephanie na Rekayabo Aloys bashimira abantu bakomeje kwita ku umwana wabo kuko ngo bari baragurishije ibintu byinshi ariko birangira ubushobozi bubaye buke.

Nikuze Vestine na murumuna we ngo biteguye kwerekeza mu gihugu cy’u Buhinde mu cyumweru gitaha kuko ngo ibyangombwa byose bizera ko bizaba byarabonetse hanyuma amafaranga abura bakazayohererezwa bari yo mu gihe azaba yabonetse.

Cisse Aimable Mbarushimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Mana shimwa kubwubuntu bwawe wagiriye bano bagira neza nukuri kandi dawe ko meza wigaragaze kuri uyu muja wawe kuko ubuzima bwe buri mubiganza byawe Mana yacu murambure ho ibiganza wigaragaze gukomera kwawe,papa wacu abazamuvura nabana babantu uzabakoreremo kuko niwowe nyiri ububasha ,data tuzashima Umuja wawe nagaruka amahoro tubisabye twizeye mwizina rya we Dawe.

douce yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Mana shimwa kubwubuntu bwawe wagiriye bano bagira neza nukuri kandi dawe ko meza wigaragaze kuri uyu muja wawe kuko ubuzima bwe buri mubiganza byawe Mana yacu murambure ho ibiganza wigaragaze gukomera kwawe,papa wacu abazamuvura nabana babantu uzabakoreremo kuko niwowe nyiri ububasha ,data tuzashima Umuja wawe nagaruka amahoro tubisabye twizeye mwizina rya we Dawe.

douce yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

n’abandi ba meya bose barebereho kuri ubu buvugizi bwiza meya wacu yakoze’

UWIRINGIYIMANA VEDASTE yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Bwa mbere na mbere ndashima abantu bafite umutima wa kimuntu bagize icyo batanga. Ndashimira kandi ubuyobozi bwa Rutsiro bwakoze ubuvugizi ubuyobozi bwiza bukunda abo buyobora.
Ariko iki kibazo cy’abantu bafite ikibazo zikaze zisaba kujya kwivuriza hanze bari hirya no hino mu turere bamwe barapfa kubera ko nta kivugira.
Icyo mbona cyakorwa ni uko hatekerezwa ikigega gifasha abantu nk’aba mu gihe igihugu cyacu kitaragera ku Bitaro bikomeye n’ubumenyi buhambaye mu by’ubuganga.
Murakoze!!!

Mahane yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Turashimira Mayor kubuvugizi yagize kugirango uyu mushiki wacu abone inkunga yo kwivuza ndetse cyane cyane murimuna was Vestine witanze gutanga impyiko. Abagize uko mwikora kumufuka mwese Imana ibahe umugisha. Tumwifurije gukora vuba. God bless you all

JD yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Twashimira Mayor wa Rutsiro ku buvugizi yakoreye uyu mwarimu. Abantu mwese mwagize icyo mutanga IMANA ibahe umugisha

NEPO yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ni ukuri buri wese wagize icyo akora kugiza magingo aya Imana imukubire kenshi. Nibyo koko ahabonetse miliyoni 12 ntihabura 3! Dukomeze urugendo

Eugene yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Abafite umutima wa kimuntu;wuje impuhwe n’urukundo n’indangagaciro zo gukunda uRwanda n’abatutuye mwakomeza mukamufasha kuko n’ubwo arimo ashaka ibyangombwa hari akibura kdi n’amatiki y’indege nitwe bazayakesha.
Kanti ye ni:530 403 770 610 166 yitwa GUFASHA NIKUZE KUJYA KWIVUZA IMPYIKO iri muri BANKI POPULAIRE.
Mwayanyuza no kuri :mobile Noney ye (NIKUZE VESTINE) 0783830784. NIMUKIZE UBUZIMA BW’URI MU KAGA IMANA IZABIBITURA

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Konti ya Nikuze ni 530 403 770 610 166 yo muro panki y’abaturage.

Muvandimwe yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Mudufashe mutwibutsa konti yo gufasha uwo murwayi hagati aho UWITEKA asubirizemo abantu bose bakozwe kumutima

KAGIRANEZA JNEPO yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

imana izabafashe mu rugendo kdi tumwifurije gukira.

Emile yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Amen Amen. Shimwa Mana ku bantu bose wavugiyemo bikoze k’umufuka ngo uyu munyarwandakazi avurwe. Komeza kumuba hafi.

Raphael yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka