Abaguze ubutaka barasabwa kwihutisha ihererekanya ryabwo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba abaguze ubutaka kwihutira gukora ihererekanya bubasha kugirango hirindwe amakimbirane hagati y’abaturage.

Hirya no hino mu karere ka Bugesera, usanga hari abaturage bagura ubutaka, uguze agahabwa icyangombwa n’uwo baguze, rimwe agatinda gukora ihererekanya ry’ubutaka kugira ngo ahabwe icyangombwa cya burundu kimwanditseho.

Icyangombwa kigaragaza uwandikishije ubutaka.
Icyangombwa kigaragaza uwandikishije ubutaka.

Ni ikibazo bamwe mu baturage bavuga ko giterwa n’imyumvire ya bamwe, baba bumva ko mu gihe baguze bakandikirana nta kibazo bahura nacyo, nk’uko bivugwa na Sekamana Jean Pierre wo mu murenge wa Mayange.

Ati “Abaturage iyo baguze ubutaka bakabona babuhinga cyangwa se bakabona babukoreramo ibindi bikorwa bumva ko byarangiye maze ibyo kujya gukoresha ihererekanya bakumva ntacyo bibabwiye.”

Kuradusenge Paul utuye mu murenge wa Nyamata, avuga ko iyo umuturage yaguze ubutaka hari abagabo ndetse bakanamusinyira ku mpapuro z’ubugure bumva byararangiye ubutaka yarabwegukanye burundu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Bugesera Julius Rukundo, avuga ko mu gihe umuturage aguze ntihabeho ihererekanya ry’ubutaka, habaho ibibazo by’uko uwagurishije hari ubwo asubira inyuma akavuga ko atigeze agurisha.

Ati “Ibyo abikora ashingiye ku kuba icyangombwa kimwanditseho kuko hatigeze haba ihererekanya ryabwo. Erega ashatse yanabyuka mugitondo akajya gutanga itangazo kuri radiyo avuga ko icyangombwa cye cyatakaye.”

Rukundo anasaba abaturage kutongera kwiringira abo bita abagabo, basinya ku rupapuro rw’ubugure; aha agasaba buri muturage kwihutira kujya ajyana n’uwanditse ku cyangombwa cya mbere ku biro by’ubutaka kugira ngo bakore ihererekanya.

Mu myaka ishize, abaturage bakundaga kuvuga ko kutihutira gukora ihererekanya byaterwaga no kuba abakozi babishinzwe bari ku rwego rw’akarere gusa. None bamaze gushyirwa mu mirenge, ibintu ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bigomba gukuraho urwitwazo rw’abaturage.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka