Impfu ziterwa n’amakimbirane mu miryango ziteye inkeke

Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Rwamagana barasabwa gufasha abaturage kurwanya amakimbirane mu miryango kandi bagatanga amakuru kare mbere y’uko bigeza ku bwicanyi.

Ubu butumwa buratangwa na Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana nyuma y’ubwicanyi bumaze iminsi bugaragara muri aka karere kandi bwose busa n’ubukomoka ku makimbirane.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Abdoul Karim Uwizeyimana, avuga ko ubuyobozi buzegera abaturage cyane muri uku kwezi kw'imiyoborere kugira ngo bubigishe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Abdoul Karim Uwizeyimana, avuga ko ubuyobozi buzegera abaturage cyane muri uku kwezi kw’imiyoborere kugira ngo bubigishe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, atangaza ko mu gihe cy’iminsi itatu ikurikiranye uhereye tariki 21/11/2015, hagaragaye abantu batatu bishwe mu mirenge itandukanye y’ako karere. Izo mpfu zose ngo zikaba zaraturutse ku makimbirane.

Tariki 21/11/2015, umugore wo mu Murenge wa Musha yishe umugabo we amukubise ishoka, arangije yijyana kuri Polisi kuvuga ko yiyiciye umugabo bitewe n’uko yamucaga inyuma kandi agasahura urugo.

Tariki 22/11/2015, mu Murenge wa Kigabiro na ho umusore w’imyaka 24 yarwanye n’umugore wa mubyara we, abaturanyi barabakiza ariko bigeze mu gitondo batungurwa no kubona umurambo w’uwo musore umanitse mu giti. Bikaba bitaramenyekana niba yariyahuye cyangwa yarishwe kuko polisi ikiri mu iperereza.

Mu Murenge wa Karenge ho, umugabo n’umugore we bagiranye amakimbirane umugore ashinja umugabo kuba afite urundi rugo yinjiye bigatuma arusahuriramo umutungo w’umuryango wabo.

Uwo mugabo yahise akubita umugore we umuhoro arakomukomeretsa, ubuyobozi bw’umudugudu buramucumbikishiriza kugira ngo umugabo we atamugirira nabi. Gusa bakimara kumuhungisha, umugabo yahise yica umwana w’imyaka ibiri yabyaranye n’uwo mugore, amwica amukase ijosi.

IP Kayigi avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze budakwiye kubona ibibazo by’amakimbirane ngo bubyihererane.

Bimwe mu bibazo byavuyemo izo mpfu ngo byari byagejejwe ku buyobozi bw’imidugudu ariko bifatwa nk’ibibazo byoroshye ntibyamenyeshwa polisi kugeza abantu bahatakarije ubuzima.

IP Kayigi ati “Nta makimbirane aba mato kuko agenda akura. Usanga abantu bakubwira ngo ikibazo bari bakizi ariko batazi ko bigeze ku rwego rwo kuba bakwicana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Abdul Karim Uwizeyimana, avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bafite inshingano yo gukorana n’izindi nzego hagamijwe kubungabunga umutekano, akabasaba kongera imbaraga muri ubwo bufatanye mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.

Uwizeyimana avuga ko muri uku kwezi kw’imiyoborere abayobozi bazarushaho kwegera abaturage babaganiriza kugira ngo abagifite ibitekerezo bibi bahinduke.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turasaba porisi ko abafitanye amakimbirane bajye babatandukanya

HABIMANA BERTIN yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize

Amakimbirane yo mungo arakataje, gusa turasaba inzego z’umutekano ko zadufasha mu bukangurambaga mu baturage, turasaba na police yacu ko yadufasha kuganira n’imiryango hano mu Karere kacu ka Rwamagana maze bakatwunga nkuko bajya babigenza mu tundi turere nka Nyagatare na Kayonza

Juma yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka