Yibwe ihene ashumbushwa inka ntiyanyurwa

Nyuma y’imyaka ibiri yibwe ihene eshanu hakabura uwizijyanye, Umukecuru Nikuze Esperance arasaba ubuyobozi gukurikirana uwo akeka ko yazibye ariko bwamushumbushije inka.

Uyu mukecuru utuye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara mu Murenge wa Runda, yabuze ihene ze muri Mata 2013, uwo yakekaga ko yazibye ubugenzacyaha bubura ibimenyetso bubimuhamya.

Nubwo yashumbushijwe inka yanze guhara ihene yibwe.
Nubwo yashumbushijwe inka yanze guhara ihene yibwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda bwamushumbushije inka kuko bwabonaga abamwibye bamusigiye ubukene kandi afite ubumuga. Mu biganiro n’abaturage ku miyoborere myiza byabaye tariki 23 Ugushyingo 2015, Nikuze yongeye kwishyuza ihene ze.

Avuga ko uwo akeka ko yazimwibye asanzwe ari umujura uzwi mu baturage, ngo umukuru w’umudugudu akaba yaranze kumukurikirana kuko ari mwene wabo.

Cyakora, Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda asobanura ko ubuyobozi bwahisemo kumushumbusha inka. Ati “Abaturage bose barabizi twamubwiye ko twabuze ibimenyetso ariko tumushumbusha inka. Kugeza na n’ubu aracyaburana ihene”.

Bigaragara ko umukecuru atishimiye inka yahawe kuko avuga ko abaturanyi bose bagombaga gukusanya amafaranga agura ihene yabuze. Ati “Uyu mubyeyi [gitifu w’umurenge] yakoze inama y’abaturage ababwira ko bagomba guterateranya bakagura ihene zanjye, ariko ntibabikoze”.

Charles Ruremesha, Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Emmanuel Bahizi, basobanuriye umukecuru ko ubuyobozi bwakoze neza kumuha inka nk’umuntu byagaragaraga ko kwibwa bigatera icyuho mu rugo rwe.

Ruremesha ati “Ikigaragara nta muntu wafatanywe igihanga cy’ihene zawe ngo aziryozwe. Ubuyobozi bwakoze ibyo bushoboye bushakisha inka kandi ifite agaciro karuta ak’ihene”.

Abaturage bitabiriye ibiganiro ku miyoborere myiza basetse uyu mukecuru kubera ko yirengaagiza amahirwe yagize yo guhabwa inka yo kumushumbusha ihene; kuko ngo ubundi iyo umuntu yibwe igisambo ntigifatwe , nta kumushumbusha bibaho.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Uyu Mukecuru Afite Ukuri Nibamusubize Ichevre Ze Wangu.

Nyandwi Zacharie yanditse ku itariki ya: 13-04-2016  →  Musubize

Ibyo numva ari bito nagurishe iyo nka agure ihene areke kugorana

Kamondo yanditse ku itariki ya: 2-03-2016  →  Musubize

uyu mukecuru nimumwicaze mumubaze ikibazo afite neza kuko mushobora kuba mwaramuhaye inka kdi ashaka ihene , ubwo rero njye ndumva mwamuganiriza birambuye kugirango mubashe kumenya ikibazo afite,Murakoze

umubyeyi hortence yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Leta ninziza pe,kandi barakoze birumvikana arko mwibuke imyaka yabakecuru gusa sibose!ahubwo ndibaza umukecuru yemerewe kuyigurisha? Ndavuga inka!nonese nkabayobose kubundi bakoze igikorwa gikomeye kandi ninako reta yubumwe ikora turabizi nibumve neza ikibazo umukecuru afite .ese nihene cyangwa arashaka ubwishyo buturutse mubaturanyi be! Yewe isi ifite ibibazo!

keke yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Uyu mukecuru niba yishakira ihene nagurishe iriya nka noneho agure ihene icumi maze yishime. Kagame we uragahora kungoma ntakindi nakwifuriza.

ERIC yanditse ku itariki ya: 17-12-2015  →  Musubize

ariko c tuvugishije ukuri murumva uwo umukecuru adafite ishingiro? ibaze ihene 5, niba zabyaraga abana 2 ihene ibyara kabiri mumwaka kubaheruka mwishuri mwadufasha. ndahamyako zamwunguraga kurusha iyonka bamuhaye kko inka ishobora nokumara imyaka 2 iguha ifumbire gusa!!! so bamuhe uburenganzira ayigurishe yigurire ihene ze yari amenyereye da.

Izabayo yanditse ku itariki ya: 11-12-2015  →  Musubize

ariko ndumva uyu mukecuru afite ishingiro ryo kutanyurwa ninka.
nuko iyinkuru itatubwiye niba hari nubwatsi nikiraro bamushakiye,
kuko kwita kunka bitandukanye no kwita kwihene, ihene ibyarira amezi 5 mugihe inka 9 bamuzamuye muntera atariteguye, ubuse wowe uri umuyede maso ejo bakakubwira ngo ubaye engeneer wabibasha? uwakwiba igare ryawe, ejo akaguha ipikipiki utagira na perimi utazi no kuyitwara urumva bitagusaba indimyiteguro? bazamufashe yinjire neza murwego rwaborozi binka urebeko atanyurwa.

jean paul yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Nibyo rwose dushimiye leta y’urwanda yamushumbushije inka nyuma yo kwibwa ihene eshanu. Ariko mwibuke ko hari umuntu uha agaciro ihene ze kuruta inka imwe. Bazamuhe uburenganzira ayigurishe akuremo ihene nyinshi, Ndumva byamushimisha maze akanyurwa. Murakoze.

UWIZEYE Kelvin yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

Ubwose umuntu utanyurwa wamugenza ute? uyu ni ntamunoza ntakundi, gusa twige kunyurwa nibyo dufite, nibyo bitanga amahoro.

lilly umwali yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka