Gishari: Abapolisi bakuru batangiye amahugurwa yo kubungabunga amahoro

Abapolisi bakuru 60 bo muri bimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015 batangiye icyiciro cya kane cy’amahugurwa yo kubungabunga amahoro ku isi.

Ayo mahugurwa ari kubera mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana akazamara ibyumweru bibiri. Yitabiriwe n’abapolisi bakuru bagera kuri 60 bo mu bihugu bya Comoros, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudani, Uganda na Danemark.

Abapolisi bitabiriye amahugurwa baturuka mu bihugu umunani.
Abapolisi bitabiriye amahugurwa baturuka mu bihugu umunani.

Afungura ayo mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CGP Emmanuel Gasana, yasabye abayitabiriye kuyakurikira neza kuko amahugurwa nk’ayo ategura abapolisi bakuru bakavamo abapolisi b’abanyamwuga kandi bashoboye kubungabunga amahoro aho ari hose bakoherezwa mu butumwa.

Ati “Ababungabunga amahoro bagomba guhabwa ubumenyi buhagije kugira ngo bongere ubushobozi bwabo mu kuzuza inshingano zabo (...) Ndizera ko nyuma y’aya mahugurwa buri wese azaba afite ubumenyi n’ubushobozi bwo kubungabunga amahoro aho yakoherezwa mu butumwa hose kuri iyi si.”

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CGP Emmanuel Gasana, ni we watangije ayo mahugurwa.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda CGP Emmanuel Gasana, ni we watangije ayo mahugurwa.

Spt Birungi Milton witabiriye ayo mahugurwa avuye mu gihugu cya Uganda avuga ko nta kabuza nibayasoza bazaba bafite ubumenyi buhagije bwabashoboza kubungabunga amahoro kandi ubutumwa bw’amahoro bakaba babukorera aho ari ho hose ku isi.

Ayo mahugurwa yateguwe n’umutwe w’Ingabo z’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), bimwe mu by’ingenzi abayitabiriye bazigishwa bikaba ari ukurinda abasivili, kurinda abaturage ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kurinda abana.

Banafashe ifoto y'urwibutso.
Banafashe ifoto y’urwibutso.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwakiriye aya mahugurwa. U Rwanda rumaze igihe rutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi kandi ruzakomeza gutanga uwo musanzu nk’uko Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yabivuze.

Uwo musanzu rutanga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro warushyize ku mwanya wa gatanu ku rwego rw’isi mu bihugu byitangira ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kuko kugeza ubu rufite ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro ahantu umunani hatandukanye nk’uko CGP Emmanuel Gasana yabivuze.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

amahugurwa nkaya ni ingenzi abayitabiriye tubifurije kuzayasoza neza

kanyandekwe yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Police yacu ikomeje kura intangarugero kuba irimo yakira amahugurwa yo hu rwego mpuzamahanga nibyo kwishimira kandi akomerezaho natwe ntituzayitererana mu gukomeza kubumbatira ubwo budasa n’ubudashyikirwa.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ayo mahugurwa yari akwiye kuko police ifite akazi katoroshye!kuko ibikosa byinshi uyisangamo simu Rwanda gusa ahubwo no mubindi bihugu!abanya politiki kd bayigize igikoresho mukwikoma abo batavugwa rumwe!bahohotera abantu cyane nabyo bazabisige muraya mahugurwa!ingero ninyinshi mfite!gusa bambe bayamba rubanda!ariko nyine nta byera ngo dee!reka twizere ko udufuti twinshi bari butwihanire muri uwo mukutano!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka