Bamaze imyaka itatu barabuze umuti wa kawa

Bamwe mu bahinzi ba kawa mu Karere ka Ngoma barinubira ko batabona umuti wo gutera imyaka ikaba ishize ari itatu.

Aba bahinzi bo mu murenge wa Mutendeli, batewe impungenge n’uko Kawa yabo itazagira uburyohe bwiza, kuko kudatera umuti bituma hanukamo udusurira bikangiriza uburyohe bwayo.

Abahinzi no muri Mutendeli barinubira ko bamaze igihe kinini batabona umuti wo gutera muri Kawa bahinga.
Abahinzi no muri Mutendeli barinubira ko bamaze igihe kinini batabona umuti wo gutera muri Kawa bahinga.

Abashinzwe ubuhinzi muri uyu murenge, bavuga ko ikibazo bakizi bari kugikorera ubuvugizi kugira ngo ingano y’umuti woherezwa yongerwe ujye ugera kubahinzi bose.

Musabyimana Theopiste umuhinzi wa Kawa, avuga ko amaze imyaka itatu adatera umuti muri kawa ye kubera kutawubona. Abona ari ikibazo gikomeye kuko bishobora kuzanduza isura mbi uburyohe bwa kawa yabo igihe yaba inukamo agasurira.

Agira ati “Ubwo rero ejo ukumva ngo kawa yacu ntiryoshye kandi byaturutse kukuba abahinzi tutabonye ibyangombwa kugihe.Nkubu njye mfite kawa ariko uyu mwaka ubaye uwa gatatu ntatera umuti,nkibaza impamvu umuti utatugeraho bikanyobera.”

Uyu muhinzi ngo ntiyumva impamvu atabona umuti wo gutera muri kawa ye imyaka ikaba ibaye itatu.
Uyu muhinzi ngo ntiyumva impamvu atabona umuti wo gutera muri kawa ye imyaka ikaba ibaye itatu.

Babitangarije mu nama yahuje abahinzi ba kawa tariki 20 Ugushyingo, bagaragaje imbogamizi bagifite yo kutabonera umuti ku gihe kuko bamaze imyaka itatu batabona umuti wo gutera mu ikawa.

Abashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mutendeli, bavuga ko umuti n’amafumbire bya Kawa bitangwa n’ikigo cy’igihugu NAEB, ariko ugasanga cyoherezaga bike bikaba ngombwa ko bihabwa abafite kawa nyinshi gusa.

Gusa ngo muri uyu mwaka wa 2015 birasa nibyahindutse kubera ubuvugizi aba bahinzi bakomeje bakorerwa, none hakaba hari ikizere ko noneho hazaboneka ifumbire n’umuti bihagije.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NAEB yohereza muke nyine. Maze Dore yabuze n’amafranga yo kwishyura imperekeza abakozi yasezereye mu kazi none dore umwaka urashize! Nawe ibaze kuva muri kanama 2014 kugeza ubu!

asklkaSDKL yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka