Tour du Rwanda: Nsengimana Bosco yegukanye agace ka Rubavu-Kigali

Umunyarwanda Nsengimana Bosco asize abo bari bahanganye muri Tour du Rwanda, yegukana agace ka 6 ari nako kabanziriza aka nyuma.

Abanyarwanda kandi bigaragaje cyane kuko mu myaka itanu ya mbere ari bo bayihariye bonyine. Nsengimana yanashoboye gushiramo ikinyuranyo cy’umunota umwe.

Nsengimana Bosco yongeye kwegucana agace ka Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri.
Nsengimana Bosco yongeye kwegucana agace ka Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Abasiganwa 51 nibo bahagurutse i Rubavu berekeza i Kigali, aho bagiye bahura n’imvura ariko ntibyababuza kugenda kilometero 156.5 kugera kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Abakinnyi b’Abanyarwanda baje kugaragaza ubuhanga ubwo basigaga Abanya-eritrea bazwi cyane mu guterera, aho baje kubasiga ubwo bazamukaga umuhanda w’amabuye wo kwa Mutwe Kimisagara.

Abigezeho nyuma yo gusiga abanyamahanga bari bahanganye mu rugendo bavuyemo Rubavu-Kigali.
Abigezeho nyuma yo gusiga abanyamahanga bari bahanganye mu rugendo bavuyemo Rubavu-Kigali.
Ubwo yari akimara kurenga umurongo wemeza ko atsinze.
Ubwo yari akimara kurenga umurongo wemeza ko atsinze.

I Nyamirambo imbere y’abafana benshi bari bategereje n’amatsiko, Abanyarwanda batanu bayobowe na Nsengimana Jean Bosco baje gutunguka bari imbere ibyishimo bisaga abari aho bose.

Nsengimana Jean Bosco yaje gukoresha amasaha 4,iminota 10 n’amasegonda 22, akurikirwa na Areruya Joseph wakoresheje amasaha ane n’iminota 11.

Ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda kuri iki cyumweru, abasiganwa barahaguruka Saa tatu n’igice za mu gitondo bazenguruka umujyi wa Kigali inshuro icumi.

Bazahagurukira kuri Stade Amahoro berekeza Kibagabaga na Nyarutarama, bakanyura kuri RDB berekeza Stade Amahoro ari naho bazasoreza hakanamenyekana uwegukanye iri siganwa.

Uko bakurikiranye uyu munsi:

1.Nsengimana Jean Bosco
2.Areruya Joseph
3.Hakuzimana Camera
4.Biziyaremye Joseph
5.Uwizeye Jean Claude
6.Winterberg Lukas
7.Ruhumuriza Abraham
8.Byukusenge Patrick
9.Eyob Metkel
10.Byukusenge Nathan

Urutonde rusange:

1.Nsengimana Jean Bosco:20h52’15"
2.Areruya Joseph:20h54’00"
3.Hakuzimana Camera:20h54’43"
4.Byukusenge Patrick:20h55’06"
5.Winterberg Lukas:20h55’10"
6.Eyob Metkel:20h55’17"
7.Debesay Mekseb:20h55’22"
8.Byukusenge Nathan:20h55’36"
9.Biziyaremye Joseph:20h55’42"
10.Liponne Julien:20h55’48"

Andi mafoto:

Iyo ndege yafataga amashusho.
Iyo ndege yafataga amashusho.
Isiganwa ryahagurukiye mu Karere ka Rubavu. Aha biteguraga guhaguruka.
Isiganwa ryahagurukiye mu Karere ka Rubavu. Aha biteguraga guhaguruka.
Bahise bahaguruka berekeza i Kigali.
Bahise bahaguruka berekeza i Kigali.
Ikipe y'u Rwanda n'ubwo igihe kinini itari iyoboye ariko yari ishyize hamwe, byanatumye irangiza neza ifite batanu bayoboye urutonde.
Ikipe y’u Rwanda n’ubwo igihe kinini itari iyoboye ariko yari ishyize hamwe, byanatumye irangiza neza ifite batanu bayoboye urutonde.
Bahise bahaguruka berekeza i Kigali.
Bahise bahaguruka berekeza i Kigali.
Ikipe y'Abanya-eritrea n'iy'Abanya-egypt ni zimwe mu makipe zari zikomeye muri aka gace.
Ikipe y’Abanya-eritrea n’iy’Abanya-egypt ni zimwe mu makipe zari zikomeye muri aka gace.
Mu muhanda w'amabuye ahazwi nko kwa mutwe niho ikipe y'Abanyarwanda yigaranzuriye mu buryo bugaragara abo bari bahanganye, kuko hazamuka cyane.
Mu muhanda w’amabuye ahazwi nko kwa mutwe niho ikipe y’Abanyarwanda yigaranzuriye mu buryo bugaragara abo bari bahanganye, kuko hazamuka cyane.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Abasore bacyu nisawa kabisa bakwiriy’ubuni rweseeeeeee.

bangote yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

abanyarwanda babikoze

mutabazi koffi fidel yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Courage basore! Tubari inyuma.

Congz

maxime yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Igihugu kibagomba prime kabisa kuko biragaragara ko baba bakoze cyane kubera ishema ryacu twese.

magufili yanditse ku itariki ya: 22-11-2015  →  Musubize

Mukomerezaho tubari inyuma!!!

NIYONKURU isirael yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

byiza cyane, uyu munsi wa none wahiriye abanyarwanda

hategekimana Theodore yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Yeyewe twese abanyarwanda turanezerewe kubera amagare ngaho FERWAC nitegure ubutaha natwe banya Karongi,Nyamasheke,Rusizi twibonere ababasore umuhanda wuzuye ok.

Nsengiyumva Anatole yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

njye ndashimira cyane kigalitoday kuko muduha amakuru tukaryoherwa. merci

John yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Yego Bana Bacu Ni Mukomereze Aho Turabashigikiyeeeeee!.

Kagiraneza Samuel yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Yego Bana Bacu Ni Mukomereze Aho Turabashigikiyeeeeee!.

Kagiraneza Samuel yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

ndishimye gusa niwamvumva narababaye maze kumva ko valens avuyemo ark nabandi barikubikora gusa Mana bahe imbaraga ibyo batwemereye muri rusange babiduhe kuricyi cyumweru tuzamure Ibendera gusa bitewe nibyishimo amarira arikugwa

peter yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Twishimiye ibyo abo basore bakomeje kugeraho baha isura nziza Igihugu cyacu ejo intsinzi niyu RWANDA

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka