Queen Cha yasobanuye inkomoko y’izina akoresha mu muziki

Umuhanzi Queen Cha yasobanuye ko izina akoresha mu muziki rikomoka ku mazina y’ababyeyi be yafashe akayahuza mu rwego rwo kubashimira.

Usanga abahanzi benshi akenshi bafata amazina bahereye ku mazina basanganywe, amazina bitwaga mu bwana bwabo, amazina abavuga ibigwi, amazina barebera ku byamamare bindi nyamara ariko kuri Queen Cha we si ko byagenze.

Queen Cha muri Studio za KT radio mu kiganiro Live with Chris.
Queen Cha muri Studio za KT radio mu kiganiro Live with Chris.

Mugemana Yvone uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Queen Cha, ubwo yaganiraga na KT Radio kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2015 mu kiganiro “Live with Chris” yagize ati “Cha nyine nafashe amazina y’ababyeyi banjye bombi, nkora impine yabyo. Papa wanjye yitwa Charles, mama wanjye yitwaga Adeline.”

Ahuje “Ch” yo kuri Charles na “A” yo kuri Adeline ngo ni byo byahise bibyara “Cha” hanyuma ahita ashyiraho Queen kugira ngo ubusobanuro bwuzure.

Uyu muhanzikazi wari uje kumurikira muri studio za KT Radio indirimbo ye aherutse gushyira hanze yise “Alone”, yavuze ko ibiyivugwamo atari inkuru mpamo kuri we nubwo amaze igihe gito atandukanye n’uwari umukunzi we Dj Cox bari bamaranye imyaka 6 yose, bigatuma hari abakeka ko ibyo ayiririmbamo ari ibyamubayeho.

Yagize ati “Ntabwo ari inkuru yanjye, kuba babivuga gutyo nabumva, ni uko bimaze iminsi bivuzwe ko natandukanye n’uwo twari kumwe, hashize amezi hagati y’abiri n’atatu dutandukanye...”

Queen Cha iyi ndirimbo “Alone” ni indirimbo ya gatatu akoze muri uyu mwaka ikaba ije ikurikira “Iwawe” na “Queen of Queens” yakoranye na Washington wo muri Uganda; akaba ateganya kuzashyira hanze alubumu ye ya mbere umwaka utaha.

Abajijwe ku cyamuteye kwinjira mu buhanzi yavuze ko yabikunze akiri mu mashuri yisumbuye kubera kubona musaza we Safi aririmba ariko ategereza kubanza kurangiza kwiga nyuma mu mwaka wa 2010 aterwa imbaraga na Riderman bahuriye mu ndirimbo y’umwe mu bahanzi.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo Queen Cha yinjiye muri studio bwa mbere afashijwe na Riderman.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

asha mubakobwa bose bo mu rwanda uri umw ndakwemer ramba!

patience yanditse ku itariki ya: 11-05-2017  →  Musubize

Big Up Sana ,natw Umuziki W’urwanda Uratunyura Saana!! Indirimbo Yanyu Mwise "icyaha Ndacyemera" Irangeraho , Komeza Na Talents Yanyu .

Ir Ininahazwe Josias Burundi Karusi yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

courage,sister abarundi turagukunda cyane.

Lucien yanditse ku itariki ya: 23-05-2016  →  Musubize

Gerageza Uboneke Kenshi Kandi Utuzanire Indirimbo Nshya Kandi Nyinshi.

Paul Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 2-04-2016  →  Musubize

Uwo Mwari Turamukunda Nakomereze Aho.

Paul Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 2-04-2016  →  Musubize

Iyo yiyita Queen Chad ko aribyo byiza!!

Rutwe yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

urabizi courage garagara kenshi

djo yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

courage urabizi ariko garagara kenshi

djo yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

hhhhh nonese Cha mwari mwamuhaye igikoma muricyo gikopo courage inkumi nubwo uza rimwe uzana akaririmbo karyoheye amatwi.

ndahiro yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka