Nyamasheke: Bituye abo barokoye muri Jenoside

Abarokoye abatutsi mu gihe cya Jenoside bituye inka abo barokoye nyuma y’uko abarokotse Jenoside babanje kubagabira babashimira ibyo babakoreye.

Byabereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2015.

Kugabirana ngo ni umurunga ukomeza ubumwe basangiye n'igihango bagiranye.
Kugabirana ngo ni umurunga ukomeza ubumwe basangiye n’igihango bagiranye.

Musenyeri mukuru w’itorero ry’abametodisiti mu Rwanda, Kayinamura Samuel, ni we watangije iki gikorwa cyo kugabirana hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababahishe.

Na we ubwe hari abo yararokokeye muri ako Kagari ka Mubuga, akaba avuga ko iyi gahunda ituma imiryango yongera gusubirana ubumwe yahoranye kandi abantu bakibuka ko ineza ntaho yagiye buri wese akabikuramo isomo ryiza.

Yagize ati “Kugabirana kw’abarokoye abandi n’abo barokoye bituma bubaka sosiyete y’amahoro n’urukundo ariko bigaha ubutumwa abana bacu ko iyo babonye twahawe inka bibatera gukurana umutima mwiza ndetse n’abagize neza bakumva ko bashimiwe,abataragize neza bakahakura amasomo ko wenda na bo bari kuba biturwa iyo bagira neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles, yasabye abaturage kubaka amahoro bakarenga amoko bakibuka ko Jenoside nta kindi yasize uretse gusenya u Rwanda n’umuryango Nyarwanda abasaba gutahiriza umugozi umwe bakubaka igihugu cyababyaye.

Msgr Kayinamura asanga umuco wo kugabirana hagati y'abarokoye abantu muri Jenoside n'abo barokoye uzabera isomo ry'urukundo abakiri bato.
Msgr Kayinamura asanga umuco wo kugabirana hagati y’abarokoye abantu muri Jenoside n’abo barokoye uzabera isomo ry’urukundo abakiri bato.

Yagize ati “Twese turi Abanyarwanda nta moko aturangwamo, nta n’icyo yatumariye. Ni byiza cyane kuba hari abantu bashimirwa ko barokoye abandi, bigatanga icyizere ko ibyabaye bitazongera kuko amasomo ahagije twamaze kuyabona”.

Yankurije Anne Marie na Mukakayonga bahanye inka bahurira ku kuba ineza bagiriranye yaratumye bunga ubumwe ndetse bakaba basanga nta kintu gishobora kubatandukanya.

Inka zigera kuri 16 ni zo zahawe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahita bazigabira ababahishe muri Jenoside, kuri uyu munsi abahawe inka bituye abarokotse batatu.

Bose bakoze itsinda ry’abantu 30 baryita “Inshuti Nyanshuti” bagahura bakaganira bakanakora ibikorwa bibateza imbere.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi ntambwe irashimishije cyane , ubumwe n’ubwiyunge bukomeze hagati y’abishe n’abiciwe

Francois yanditse ku itariki ya: 19-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka