Tour du Rwanda:Nsengimana Bosco akuyeho agahigo yegukana umunsi wa mbere

Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda Nsengimana Bosco wa Team Kalisimbi ashyizeho agahigo ko gukoresha igihe gito mu mateka ya Tour du Rwanda mpuzamahanga

Akoresheje iminota 3 n’amasegonda 52 mu rugendo rwa kilometero 3 na Mtero 500,Nsengimana Bosco ukinira Team Kalisimbi,niwe wegukanye umunsi wa mbere mu isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda.

Nsengimana Bosco yahawe umupira w'umuhondo nk'umukinnyi uyoboye irushanwa
Nsengimana Bosco yahawe umupira w’umuhondo nk’umukinnyi uyoboye irushanwa

Ku munsi wa mbere w’iri siganwa abasiganwa basiganwaga buri mukinnyi ku giti cye,maze hakaza kubarwa igihe buri wese yakoresheje,aho Nsengimana Bosco wari wahagurutse ku nshuro ya ariwe wakoresheje igihe gito kingana n’iminota 3 n’amasegonda 52,akurikirwa na Ndayisenga Valens ndetse na Hadi Janvier ku mwanya wa 3.

Uko bakurikiranye

1.Nsengimana Bosco (Team Kalisimbi): 3’52"
2.Ndayisenga Valens (Team Kalisimbi): 3’55"
3.Hadi Janvier (Team Kalisimbi): 4’02"
4.Bescond Jérémy (Haute—Savoie) 04’02’’ ’’
5 Hakuzimana Camera (TEAM RWANDA MUHABURA) 04’04’’ 12’’
6 Biziyaremye Joseph (TEAM RWANDA AKAGERA) 04’04’’ ’’
7. Debesay Mekseb (BIKE AID ) 04’04’’ ’’
8 SMIT Willie (SOUTH AFRICA NATIONAL TEAM) 04’05’’ 13’’
9 ARERUYA Joseph (TEAM RWANDA AKAGERA) 04’08’’ 16’’
10 OKUBAMARIAM Tesfom (ERITREA NATIONAL TEAM) 04’08’’ ’’

Valens Ndayisenga nawe yahembwe nk'uwitwaye neza mu kuzamuka,yambitswe umupira wa Cogebanque
Valens Ndayisenga nawe yahembwe nk’uwitwaye neza mu kuzamuka,yambitswe umupira wa Cogebanque

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa ni kuri uyu wa mbere taliki ya 16/11/2015,aho haza kuba hakinwa agace ka mbere k’iri siganwa,aho abakinnyi bazahagurukira mu mujyi wa Nyagatare ku i Saa ine n’igice (10h30),bagasoreza mu mujyiwa Rwamagana bagenze urugendo rungana na Kilomtero 119,9.

Andi mafoto

Amafoto:Muzogeye Plaisir

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

TUNEJEJWE CYANE NUKOABANYARWANDA BATANGIYE NEZA NIZEYEKONSENGIMANA AZATWARA IYI TOUR ARIKO DUSHAKA UKOBYAGENZE UYUMUNSI MURAKOZE

KWIHANGANA INNOCENT yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ntureba se? Abasore bacu barashoboye. Mwi bapfobya, mureke tubashyigikire, amaherezo na tour de France tuzayigeraho.Courage basore bacu.

G yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

Mbega Byiza Abo Basore Bakomeje Kuduhesha Ishema Basibanganya Amateka Mabi Twanyuzemo Iya Amavubi Yarakuweho Ntacyo Atumariye Nayo Kutubabaza Guza

Nzwinimana Come yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

bravo bravo Ku basore b,urwanda

ndayisaba jean claude yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

bravo bravo Ku basore b,urwanda

ndayisaba jean claude yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

Ntiwumva ahubwo , amafrw bapfusha ubusa mu masazi ngo ni amavubi bayashyize mu magare ???

ba yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

Nibyiza abobasore nibakomereze aho ubu twarituri mumarira yibyo amavubi arikudukora ariko abobasore nibakomeze kuyaduhoza mpaka bayegukanye yose kandi tubarinyuma

turatsinze leonard yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

Ni byiza ko abasore bacu bakora neza mi rwego rwo gushimita uwabahaye ariya magare . Kbsa uyu munsi tuirishimye

John yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka