Bishimira ko nta mbogamizi bagifite mu kubaka Ubunyarwanda

Mu gusoza icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Ngoma bishimiye ko nta mbogamizi na nke bafite zatuma Abanyarwanda batabana neza.

Mu gusigasira ubwo bumwe bamaze kugeraho,biyemeje kurangwa n’ibikorwa byiza byo gukunda igihugu no gutoza by’umwihariko urubyiruko ibikorwa biganisha ku kuba abarinzi b’igihango na “Ndi Umunyarwanda”.

Aba bari mu mbyino zishimangira ubumwe n'ubwiyunge.
Aba bari mu mbyino zishimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Kalisa Leo w’imyaka 70, utuye mu Murenge wa Kazo mu Kagali ka Karama, ngo asanga ubumwe n’ubwiyunge bukwiye gusigasigishwa inyigisho nziza zo gukunda igihugu no kwanga amacakubiri cyane cyane mu rubyiruko kugira ngo birinde uwashaka kubabibamo inzangano zishingiye ku moko.

Yagize ati “Tugiye twigisha urubyiruko rwacu mu biganiro dutanga mu ngo zacu, tugahera ku butwari bwaranze abarinzi b’igihango ndetse n’icyiza cyo kuba umwe, numva byasigasira ubumwe Abanyarwanda tumaze kwigezaho.”

Ngarambe Slyver, Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Itorero n’ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko muri ako karere bamaze kugera ku ntambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge kuko abantu bose babanye neza nta bibazo bishingiye ku moko bigaragara.

Tagize ati “Kugeza ubu nta mbogamizi na nkeya dufite Abanyarwanda tubanye neza kandi turacyakomeza.”

Akomeza avuga ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” kuva yatangira yagize ibikorwa byinshi bibanisha Abanyarwanda kugera no muri iki Cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge aho mu midugudu hagiye hatangwa ibiganiro bibanisha Abanyarwanda.

Hitimana Theoneste, Umukozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ari uguhozaho, kandi ko urugendo rukomeje nubwo Icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge cyasojwe.

Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere ka Ngoma cyatangiye ku wa 06 Ugushyingo 2015 gisozwa ku wa 20 Ugushyingo 2015.

Bimwe mu byakozwe muri iki cyumweru harimo gushaka abarinzi b’igihango kugera ku rwego rw’akarere, kwishimira ibyagezweho mu gusigasira ibyagezweho no kubiteza imbere, ndetse no gutanga ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” n’ibindi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka