Ubunyarwanda ntibugomba gutuburwa nk’amajyi-Pasiteri Nirere

Pasteri Nirere Clémentine avuga ko politiki yo gutubura ibyo kurya igomba gutandukana no kwigisha “Ndi umunyarwanda” hagamijwe komora ibikomere.

Nirere avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 benshi bafite ibikomere basigiwe nayo kandi ko hatabonetse abafasha kwita ku bagifite ibyo bikomere bifatwa nko gutubura ibyo kurya ngo abantu bashire isari, mu gihe ubunyarwanda bwo butagomba gutuburwa.

Nirere nk'inzobere muri gahunda ya "Mvura nkuvure" yagize uruhare mu gutuma abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside muri Gereza ya Muhanga berekana imibiri 25 y'abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu ishyamba rya Kabgayi ndetse iyo mibiri ikaba iherutse gushyingurwa mu minsi ishize.
Nirere nk’inzobere muri gahunda ya "Mvura nkuvure" yagize uruhare mu gutuma abagororwa bafungiye icyaha cya Jenoside muri Gereza ya Muhanga berekana imibiri 25 y’abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu ishyamba rya Kabgayi ndetse iyo mibiri ikaba iherutse gushyingurwa mu minsi ishize.

Yifashishije ingero z’ibintu bikunzwe kubera ko bifite umwimerere Nyarwanda, Nirere asanga mbere yo kubikunda hakagombye kuzirikanwa ubwo Bunyarwanda uba ukurikiranyemo, kandi bugasigasirwa.

Agira ati “Usanga umuntu ajya kugura amajyi ku isoko akagarwanira igi ry’irinyarwanda, akabaza niba igitoki ari ikinyarwanda, kitaturutse muri Kongo, kuki tugikunda ibinyarwanda kuko biryoha ariko ntidushake kuba Abanyarwanda”?

Nirere avuga ko bidashoboko ko ibikomere bya Jenoside bikira, ariko ngo iyo ubonye uwo ubibwira bihinduka inkovu ntukomeze kuvirirana.

Batanu mu bashyigikiye Ubunyarwanda kurusha byose ubu ni Abarinzi b'Igihango mu Karere ka Muhanga.
Batanu mu bashyigikiye Ubunyarwanda kurusha byose ubu ni Abarinzi b’Igihango mu Karere ka Muhanga.

Uyu mu Pasiteri muri Assemblee de Dieu usanzwe ari n’umukangurambaga muri gahunda ya "Mvura nkuvure", agira ati “Ntushobora gukira igikomere cy’abantu bawe batanu bishwe, ariko tugerageze gufashanya yenda ibyo bikomere bibe inkovu zitakivirirana, byatuma ubuzima bukomeza”.

Ndahiro Osee, na we ufasha abantu gukira ibikomere, yibaza ukuntu wafasha undi nawe ufite igikomere, agasanga bisaba ko umuntu abanza kwibona muri ayo mateka yateye ibikomere mbere yo gufasha abandi kubera ayo mateka.

Inzego z'ubuyobozi zisabwa kubanza gusobanukirwa neza gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" mbere yo kuyigisha kugira ngo ibashe gukiza ibikomere.
Inzego z’ubuyobozi zisabwa kubanza gusobanukirwa neza gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" mbere yo kuyigisha kugira ngo ibashe gukiza ibikomere.

Agira ati “Kimwe mu bifasha abantu gukira ibikomere ni ukubanza kwiyakira kuko ntushobora gukira utariyakira kandi ntushobora gufasha undi nawe utariyakira”.

Nirere avuga ko nubwo Abanyarwanda benshi bafite ibikomere bitavuze ko bigomba kubahitana kuko iyo ufasha ufite igikomere ngo bigera aho ugasanga ukwiye kubanza kugikira kugira ngo nawe ukize abandi bigatuma hari aho uva n’aho ugera.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka