Yakoze ikizami cya Leta ari ku kiriri

Umunyeshuri witwa Mukasekuru Charlotte ufite imyaka 30 yageze mu kigo cya College Amis des Enfants aho yagombaga gukorera ikizami cya Leta afatwa n’ibise ahita ajya kwa muganga arabyara, ariko akomeza gukora ibizamini.

Umuyobozi w’ishuri Amis Des Enfants riherereye i Kinyinya mu karere ka Gasabo yavuze ko uyu munyeshuri wigaga wigaga ku rwunge rw’amashuri rwo mu kagari ka Murama yafashwe n’ibise iminota 20 mbere yo kwinjira mu kizami cya Leta kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2015, ajyanwa ku kigo nderabuzima kiri hafi aho ahita abyara.

College Amis Des enfants iherereye i Kinyinya.
College Amis Des enfants iherereye i Kinyinya.

Yagize ati “Ahagana mu ma saa yine nibwo uyu munyeshuri yafashwe n’ibise ahita ajyanwa mu kigonderabuzima cya Kinyinya, abaganga bamwitaho abyara neza bitagoranye ku buryo yakomeje ibizamini agakora iby’uwo munsi.”

Uyu Munyeshuri usanzwe ari umugore wubatse urugo ku buryo bwemewe n’amategeko, akimara kubyara umwana w’umuhungu bise Ryabonyende Florence ngo yitaweho neza, bimufasha gutora agatege, katumye ahita akomeza gukora ikizami ari ku kiriri.

Ati “Uyu munyeshuri akimara kugarura agatege yafashijwe n’ubuyobozi bw’ikigo yakoreragaho ikizami, bamuzanira ikizami kwa muganga bamuha umugenzura ndetse n’ushinzwe umutekano akomeza ikizami nta kibazo”.

Uyu muyobozi yanatangaje kandi ko uyu mubyeyi n’umwana we bakomeza kwitabwaho mu kigo nderabuzima ku buryo nta gihindutse yasezererwa vuba, agataha akajya gukomereza ibizami bya leta aho abandi babikorera.

Gukorera ibizami bya Leta kwa muganga kandi byanabaye mu karere ka Huye, aho umukobwa witwa Mukanyandwi Gerardine wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarunyinya mu murenge wa Kigoma, ari gukorera ibizami bya Leta mu kigo nderabuzima cya Kigoma, nyuma yo kubyara umwana udashyitse w’amezi arindwi.

Ibizamini bisoza icyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri by’amashuri yisumbuye byatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo, bizarangira tariki 20 Ugushyingo 2015.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mukosore iyi nkuru siyo kuko uwabyaye ni umugore wiga muri twelve murwunge rw’amashuri ruri mu kagali ka murama umurenge wa kinyinya yitwa mukasekuru Charlotte afite umugabo babyaye bwa kabiri. Si umukobwa rero. Gukosora inkuru si ubugwali ahubwo mbona byatuma uwanditse ikosa yerekana ko ari professional noneho akandika inkuru nyayo agahindura icyapa, akavugana na directeur wa twelve aho Charlotte yigaga nibindi bwana roger marc rwose waba wihesheje agaciro kuri wowe n’umwuga wawe ndetse ugahesheje na bagenzi bawe ngaho kosora rero thank you

muhayimana charles yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Uyumunyeshuri nuwo muri groupe (tuelve )ntabwo ari uwa college ami des enfant

Alias yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Turasaba kigali today.cm ko yakosora iyo nkuru kuko bayitiriye college ami des enfant kdi uwo munyeshuri yaje kuhakorera ibizami ariko siho yoga bashake amakuru neza

Alias yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka