Bahagurukiye kurwanya ubuharike mu ngo z’abashakanye

Nyuma yo kubyara abana 20 ku bagore 2 Banganshaka byamukururiye amakimbirane mu muryango n’abana yabyaye ntibakundana kubera ko badahuje ba nyina.

Nyuma yo kubona ko ubuharike mu bashakanye bukurura amakimbirane bugasenya ingo, bahagurukiye kuburwanya n’ubikoze agezwa imbere y’ubutabera.

Nk’uko bamwe mu baturage bakoze ubuharike mu ngo zabo babitangaza bavuga ko bugira ingaruka mu muryango ndetse no kugihugu muri rusange.

Banganshaka Simon atuye mu murenge wa Nyamiyaga avuga ko yashatse abagore 2 akababyaraho abana 20.

Umugore mukuru babyaranye abana 12 naho umugore muto babyarana abana 8.

Banganshaka avuga ko ajya guharika umugore we mukuru babanje kubyumvikanaho kuko ngo byari umuco cyane cyane muri aka karere ka Gicumbi.

Banganshaka wabyaye abana 20 ku bagore 2 batandukanye
Banganshaka wabyaye abana 20 ku bagore 2 batandukanye

Amaze gushaka umugore muto byaje kumubera bibi cyane kuko umugore mukuru yaje kwivumbura amusaba ko yamwirukana afata icyemezo cyo gutorokana umugore we amujyana mu gihugu cy’uburundi.

Yagize “Ati umugore mukuru yaje kunsaba ko nirukana uwo muto kandi ari nawe wamunshakiye ndabyanga kuko twari tumaze kubyarana mpitamo kumuhungishiriza i Burundi”.

Uyu muryango uvuga ko waje kugaruka mu Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi imaze kurangira barongera bajya gutura mu isambu yabo.

Kubyara abana 20 byamugizeho ingaruka nyinshi kuko abo bana badakundana kubera badasangiye ba nyina.

Nyuma yo kongera guturana n’umugore we wa mbere byatumye imiryango ye irangwa n’amakimbirane ashingiye ku masambu aho bamwe mu bana b’umugore we mukuru bavuga ko se yabatwariye isambu akayituzamo undi mugore we.

Uyu mugabo kubera atigeze ko abana n’abana be 12 yabyaye ku mugore we wa mbere byatumye atabasha kubamenya kuko yemeza ko amazina y’abana be atayibuka.

Ati “Urumva abana 12 nabasha kumenya uko bitwa, gusa iyo mpuye nabo mbasha kubamenya amasura nkabasuhuza ariko simba nibuka amazina yabo.”

Nyuma y’ibyamubayeho agaharika umugore we atangaza ko ingeso yo guharika ari mbi cyane ku buryo atifuriza n’umwana we kuzagera ikirenge mu cye kuko we yabikoze yigana se kuko nawe yarafite abagore 2.

Katabarwa wabyaye abana 46
Katabarwa wabyaye abana 46

Mu gihe cyabo Banganshaka avuga ko ubuharike bwari umuco cyane cyane muri aka karere ka Gicumbi wo wari uhiganje kandi ukorwa na benshi.

Kera ngo gushaka abagore benshi byari nk’umuco kuko icyo gihe abagabo bumvaga ko ari byo byazabafasha kubaho neza, gusa Banganshaka yemeza ko mu masaziro ye ubu nta mugore n’umwe ukimwitaho uko abishaka.

Uyu mugabo asanga kugira umuryango munini kandi atabasha kubamenya ntacyo bimaze kuko kugeza ubu n’abakomoka ku bana be atabasha kubamenya niyo bahuriye mu nzira.

Ati “Abuzukuru banjye bo sinshobora kubamenya niyo duhurirye mu nzira ndihitira Banganshaka”.

Muri aka karere ka Gicumbi kandi usanga imiryango irimo abagabo n’abagore bakuze irimo ubuharike aho usanga umugabo umwe yarashakaga abagore barenze batatu.

Ku bavugwaho ubuharike bwo gushaka abagore benshi ni umugabo wo mu murenge wa Mukarange witwa Katabarwa Martin ufite abana 46 yabyaye ku bagore umunani yashakanye nabo.

Abagore basobanukiwe uburenganzira bwabo bwo kudaharikwa

Niyibiba Deborah umuhuzabikorwa w’inama y’abagore mu murenge wa Nyamiyaga atangaza ko ubu ubuharike bwacitse muri aka karere kuko iyo umugore bamuharitse ahita ajya kubibwira ubuyobozi bukirukana mukeba we.

Niyibiba avuga ko mbere abagore bo ha mbere by’umwihariko abo mu karere ka Gicumbi bari baragowe kuko baharikwaga ugasanga bibagiraho ingaruka ariko ubuyobozi ntibubarenganure.

Nyuma y’uko itegeko ry’uburinganire n’iterambere rihaye uburenganzira bungana umugore n’umugabo imbere y’amategeko ndetse n’imitungo abagore bagiye bigishwa uburenganzira bwabo ndetse bakangurirwa kurwanya akarengane kabakorerwa kuko bamenye ko bafite leta nziza ibarengera.

Ati “ Kera umugore yarakubitwaga agatotezwa ndetse akongeraho no kumuharika ariko ubu leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame yadukuriyeho ibyo byose aduha agaciro n’ijambo mu bandi.”

Niyibiba avuga ko abagore benshi iyo bahuye n’ikibazo cyo guharikwa biyambaza ubuyobozi igihe umugore wundi yatashye mu rugo rwe ndetse no mu mitungo ye yashakanye n’umugabo bakamwirukana ndetse yashaka kubiregera mu nkiko ko uwo bashakanye yamuciye inyuma akaba yabikora.

Ubuharike kuri we asanaga ari umutwaro mu miryango kuko usanga abashakanye babana batizerana ndetse n’abana babakomokaho ntibakunda.

Kubyara abana benshi kandi abibona nk’umutwaro ku gihugu kuko igihe ababayeyi batabonye ubushobozi bwo kubarera bahinduka inzererezi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi nabwo buvuga ko ikibazo cy’ubuharike muri aka karere cyari gikabije aho byari byarabaye nk’umuco ku bagabo wo guharika abagore babo nk’uko Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi abitangaza.

Avuga ko ubuyobozi bwahagurukiye kukirwanya aho bagiye bigisha abagore uburenganzira bwabo bwo kutemera guharikwa bityo abagore nabo babafasha kukirandura burundu.

Uretse n’ubuharike iyo umugabo agize inshoreke ku ruhande umugore we akabimenya kandi akaba afite ibimenyetso ubuyobozi bumutandukanya na wa mugore mu rwego rwo gukumira ko yamuharika burundu.

Umuyobozi w’Akarere nawe yemera ko imiryango myinshi yo hambere yakunze kurangwa n’umuco wo guharika abagore babo ndetse ugasanga biteza amakimbirane mu ngo ho usanga abana baba bari mu manza z’amasambu.

Ubuharike kandi buhanwa n’amategeko kuko umugabo waharitse umugore we cyangwa umugore waharitse umugabo bafitanye amasezerano yanditse ko hari amategeko amuhana aho ashobora no gufungirwa amakosa yo guharika igihe yabirenzeho abizi nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi akomeza abivuga.

Ingamba zo guca ubuharike zashyizwe mu bikorwa ndetse ubu abagore bashyiriweho gahunda y’umugoroba w’ababyeyi bahuriramo bakavuga ibibazo bahura nabyo mu ngo birimo n’ubwo buharike.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka