Gitifu w’Akarere ka Nyanza arasabirwa gufungwa by’agateganyo

Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, John Habimana Kayijuka, yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Huye , ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Muri uru rubanza Kayijuka yisobanuye ku cyaha ashinjwa cy’ubufatanyacyaha mu inyerezwa ry’amafaranga y’Akarere ka Nyanza angina na miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko Kayijuka akekwaho kugira uruhare mu iyibwa ry’ayo mafaranga bivugwa ko yibwe n’uwahoze ari Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Imari, Nsabihoraho Jean Damascene, muri Gicurasi 2015 agahita atoroka.

Uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza yabwiye urukiko ko hari impapuro zigaragaraho umukono wa Kayijuka, kandi ko izo mppuro ari zo Nsabihoraho yakoresheje mu kwiba ayo mafaranga y’akarere, akaba ari yo mpamvu Kayijuka ashinjwa ubufatanyacyaha, bityo bukamusabira ko yakurikiranwa afunzwe kuko ibimenyetso bigikusanywa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Nsabihoraho yaratorotse, ari yo mpamvu nyamukuru busaba ko Kayijuka yakomeza gukurikiranwa afunze kugira ngo iperereza rikomeze.

Ku ruhande rw’abunganira Kayijuka, basobanuriye urukiko ko Kayijuka yasinye ku mpapuro zakoreshejwe amafaranga yibwa, ariko ko ngo atari abizi, ko ahubwo ngo yakoraga akazi ke bisanzwe.

Byongeye kandi ngo yarizeraga abo bakorana nk’abakozi basanzwe bakorana, bityo ngo akaba atari kwirirwa agenzura inyandiko zose.

Bagaragaje kandi ko akimara kumenya ko amafaranga yibwe yahise yitabaza Polisi ndetse bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere babasha kugaruza amafaranga agera kuri miliyoni 48, bityo basaba ko yaburana ari hanze kuko nta bufatanyacyaha yabigizemo kandi adashobora gutoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ukwisobanura kwa Kayijuka ndetse n’abamwunganira ngo nta shingiro gufite, kuko ngo nk’umukozi w’akarere ushinzwe gucunga umutungo wa Rubanda adakwiye kuvuga ko yizeye abo bakorana kugeza n’ubwo asinya ku mpapuro zisaba ko amafaranga asohoka atabanje kureba neza aho ayo mafaranga ajyanywe.

Bityo bukavuga ko ubwo ari uburangare yagize, ko ndetse ngo ashobora kuba yarabikoze abishaka.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwanzuye ko uru rubanza rusubikwa rukazasomwa ku wa 12 Ugushyingo 2015, i saa munani.

Charles Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka